Rúben Amorim yasabye abakinnyi be kuzamura urwego

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umunya-Portugal utoza Manchester United, Rúben Amorim, yasabye abakinnyi bato muri iyi kipe, kugerageza kuzamura urwego kuko ababonamo ubushobozi bwo gufata umwanya mu ikipe ya mbere.

Ku Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, ni bwo Manchester United yasezererwaga na Fulham FC mu irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu (FA Cup) nyuma yo gutsindwa kuri penaliti 4-3 mu gihe iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza wa Manchester United wayijemo ameze nk’umucunguzi, Rúben Amorim, abajijwe ku basore bakiri bato muri iyi kipe ariko bataratanga byinshi, yasubije ko yemera ko bafite ubushobozi bwo kubona mu ikipe nkuru ariko bagifite byinshi byo gukora kugira ngo bazamure urwego.

Ati “Ayden Heaven na Chido Obi, bombi bafite byinshi byo kunoza. Gusa biteguye gukinira Manchester United. Bagomba kwitegura. Ni umuco wacu gushyira abakinnyi bato mu ikipe ya mbere.”

Abajijwe intego nyamukuru y’ikipe atoza, Amorin yasubije ko ari ukwegukana igikombe cya shampiyona.

Ati “Intego yacu nk’ikipe ni ukwegukana shampiyona (Premier League).”

Nyamara aravuga ibi, mu gihe ikipe abereye umutoza iri ku mwanya wa 14 n’amanota 33 mu mikino 27 imaze gukinwa muri iyi shampiyona.

Rúben Amorim yibukije Ayden Heaven na Chido Obi ko bafite byinshi byo gukorera Manchester United
Rúben Amorim utoza Manchester United, yavuze ko intego y’iyi kipe ari ukwegukana igikombe cya shampiyona

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *