Ubwo hasozwaga shampiyona ya Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga (Sitting Volleyball), ikipe ya Musanze yari ihagarariye Intara y’Amajyaruguru na Bugesera yari ihagarariye u Burasirazuba, ni zo zegukanye ibikombe bya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2024-25.
Kuri iki Cyumweru, ni bwo hasojwe shampiyona ya Sitting Volleyball mu byiciro byombi. Mu Cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Musanze ni yo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda iya Gisagara amaseti 3-1 (25-20, 24-26, 25-12, 25-22).
Mu Cyiciro cy’abagore, Bugesera Women Sitting Volleyball, ni yo yisubije Shampiyona ku nshuro ya karindwi itsinze Musanze SVB amaseti 3-1 (23-25, 25-12, 25-14, 26-24).
Umwanya wa gatatu mu bagore wegukanywe n’kipe y’Akarere ka Nyarugenge yatsinze iya Rulindo amaseti 2-0 (25-14, 25-13) mu gihe mu bagabo, Intwari za Gasabo yatsinze Rwamagana amaseti 2-0 (25-20, 25-4).
Amakipe ya Ruhango na UR-Huye yazamutse mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo, yavuye mu cya Kabiri. Mu mukino wa yo wa nyuma, U- Huye yatsinze Ruhango amaseti 3-0 (25-6, 25-21, 25-16).
Ni mu gihe Ikipe y’Akarere ka Rubavu na UR-Rukara, zombi zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.










UMUSEKE.RW