Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Huang Xia, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri aka karere, byibanze ku ntambara ikomeje koreka uburasirazuba bwa Congo.
Huang Xia ari mu ruzinduko mu bihugu by’akarere k’Ibiyaga Bigari mu rwego rwo kwitegura inama y’Akanama k’Umutekano ka Loni iteganyijwe i New York ku itariki ya 4 Mata, ikazibanda ku bibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yavuze ko izibanda cyane ku ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa 2773 no gushakisha umuti rusange urambye kugira ngo habeho amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati “Ni amahirwe akomeye yo gutanga umusanzu mu kugabanya ubushyamirane buriho ubu.”
Yavuze ko barajwe ishinga no guhagarika mu buryo bwihuse intambara n’ubushyamirane ariko hanatekerezwa ku bisubizo birambye kandi bihamye kugira ngo abaturage batekane.
Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri aka karere yashimangiye ko Umuryango w’Abibumbye, imiryango y’akarere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe bihagurukiye gushaka ibisubizo birambye.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW