Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, muri Namibiya, aho bombi bitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida mushya w’icyo gihugu, Netumbo Ndemupelila Nandi-Ndaitwah.
Perezidansi ya RD Congo yanditse kuri X ko Tshisekedi yageze i Windhoek mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025.
Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’ubwikorezi muri Namibiya, hamwe na bamwe mu Banye-Congo baba muri icyo gihugu, barimo ambasaderi wa RDC muri Namibiya.
Ni mu gihe muri uyu muhango, Perezida Paul Kagame yari ahagarariwe na Ambassadeur Olivier Nduhungirehe, wamaze kugera muri Namibiya.
Abakuru b’ibihugu bitandukanye by’Afurika, cyane cyane abo mu karere k’Afurika y’Amajyepfo, na bo bitabiriye uyu muhango.
Ibirori by’irahira rya Perezida Netumbo byari biteganyijwe ko bibera muri Stade yitoiriwe Sitade y’Ubwigenge, ariko wimurirwa mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ku munota wa nyuma kubera ibihe bibi by’ikirere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW