Tshisekedi yemeye kuganira na M23 yitaga ibyihebe

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Tshisekedi yavuye ku izima yemera kuganira na M23

Ibiro bya perezida wa Angola byatangaje ko bigiye kuvugana n’umutwe wa M23 kugira ngo itsinda rya DR Congo n’irya M23 “bagirane ibiganiro bitaziguye”.

Ibiro bya perezida wa Angola bivuga ko ibiganiro hagati ya DR Congo na M23 bizabera i Luanda “mu minsi ya vuba”, bigamije “kugeza ku mahoro”.

Tina Salama umuvugizi wa Perezida Tshisekedi ntiyemeje neza ibyatangajwe na Angola, ku rubuga X yavuze ko Angola “igiye gukora ibikorwa bigendanye n’ubuhuza”.

Tina yongeraho ati”Dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa  ry’icyo gikorwa cy’ubuhuza bwa Angola”.

Ibi byatangajwe nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo i Luanda aho yahuye ” mu muhezo ” na mugenzi we João Lourenço wa Angola.

Perezida Tshisekedi yumvikanye avuga ko “mu gihe cyose nkiri perezida wa DR Congo” ko atazigera aganira na M23, ko kuganira n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba ari “umurongo utukura tutazigera turenga”.

Perezida Tshisekedi,ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, agasaba ko “u Rwanda rukura ingabo zarwo muri DR Congo. “

Ni ibintu ruhakana rwivuye inyuma.

Tshisekedi yakomeje kwisunga amahanga ngo afatire u Rwanda  ibihano. Icyakora nubwo amahanga yakomeje kumwumvira , ntibyigeze bitanga igisubizo kirambye ku ntambara ya Congo.

- Advertisement -

Imiryango ya SADC na EAC biheruka gusaba ko Congo yakwemera ibiganiro n’uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bya Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *