Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko abagize uwo mutwe atari Abanyarwanda bihinduye Abanye-Congo, kuko mu banyamuryango babo harimo n’abahoze ari abasirikare bakuru b’igisirikare cya Congo, ndetse hakaba harimo n’abatavuga Ikinyarwanda na gato.
Ni bimwe mu byo yaganiriye n’Umunya-Zimbabwe, Rutendo Matinyarare.
Bisimwa uyobora M23 mu bya Politike, yavuze ko ubwo haburaga imirwano, inzira y’ibiganiro n’amahoro yari yananiranye kubera abategetsi ba Kinshasa.
Yanasobanuye ko batashaka gutandukanya igihugu cya Congo kuko nta nyungu babifitemo.
Yagize ati “Turwana twirwanaho kubera akarengane no kwirukanwa ku butaka bwacu bw’inkomoko, ibintu byatumye imiryango yacu imara imyaka myinshi mu nkambi z’impunzi.”
Yakomeje agira ati “Iyo leta yacu itabasha kugeza serivisi ku baturage bayo, ihitamo gukoresha ivangura no gushinja ibibazo by’igihugu abavuga Ikinyarwanda. Batwita abanyamahanga, nyamara turi Abanye-Congo.”
Bisimwa yamaganye abita M23 umutwe w’iterabwoba kuko bo icyo bakora ari ukurwanira uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Oya, ntabwo turi abaterabwoba; turi abantu barwanira uburenganzira bwabo. Dutangazwa no kubona ko twe twabonwa nk’umutwe w’iterabwoba, nyamara twirwanaho turwanya imitwe nk’iya FDLR, Wazalendo na Mai-Mai, bahora bica kandi birukana abantu bacu, abagore n’abana bazira gusa ko bagaragara nk’abafite isura y’Abatutsi bo mu Rwanda.”
Yamaganye kandi abavuga ko abagize umutwe wa M23 ari Abanyarwanda bigize Abanye-Congo, nk’uko bikunda kuvugwa n’abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
- Advertisement -
Yagize ati “Benshi muri twe ni abasirikare bahoze ari bakuru mu gisirikare cya Congo. Hari n’abatavuga Ikinyarwanda na gato. Turi Abanye-Congo duharanira uburenganzira bwacu bwa politiki, ubukungu, n’imibereho myiza mu gihugu cyacu bwite.”
Kuva umutwe wa M23 wubuye imirwano uhereye muri Kivu y’amajyaruguru muri Bunagana, ubutegetsi bwa Congo bwahisemo kubishyira ku Rwanda, aho mu mvugo zabo bavuga ko uyu mutwe ufashwa n’u Rwanda ibintu u Rwanda rwagiye rugaragaza ko ntaho bihuriye n’ukuri.
M23 ubwayo ivuga ko idafashwa n’u Rwanda nk’uko Bertrand Bisimwa yabigarutseho ku wa 30 Mutarama 2025, ubwo abayobozi b’Ihuriro ry’ingabo za AFC/M23 bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Goma.
Amahanga yasabye Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yose irimo na M23, ariko ayima amatwi.
Mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yabaye tariki ya 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania, bagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo byagarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Mu nama mpuzamahanga ya politiki n’umutekano yabereye i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, Tshisekedi yavuze ko ubutegetsi bwe budashobora kuganira na M23.
Tshisekedi avuga ibi mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye banashyizeho abayobozi muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo.

THIERRY MUGIRANEZA/ UMUSEKE.RW