U Rwanda rwanenze icyemezo cya Canada cyo kurufatira ibihano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwanenze icyemezo cya Canada cyo gufatira u Rwanda ibihano

Guverinoma y’u Rwanda yanenze icyemezo cya guverinoma ya Canada cyo kurufatira ibihano. Canada yafatiye u Rwanda ibihano irushinja kugira uruhare mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo iki gihugu cyasohoye, rivuga ko “ Canada yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga impushya ku byoherezwa mu Rwanda  birimo n’iby’ikoranabuhanga.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada,Mélanie Jolie, Ahmed Husseen  ushinzwe iterambere  mpuzamahanga ndetse n’ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu, Mary Ng, basohoye intangazo rivuga ko Canada  ihagaritse imikoranire mu by’ubucuruzi hagati ya guverinoma zombi kandi igomba kujya isuzuma niba  yakwitabira ibikorwa byose mpuzamahanga birimo n’inama  bizabera mu Rwanda no kwitambika  ibyo rusaba kwakira .

Ivuga  kandi ko yahamageje uhagarariye  u Rwanda  muri icyo gihugu ngo asobanure “ uko Rwanda ruhungabanya ubusugire bwa leta ya Congo kandi amenyeshwe izi ngamba zafashwe.”

Muri iri tangazo Canada, ivuga ko ishyigikiye umugambi w’umuryango wa SADC na EAC wuko amasezerano ya Nairobi na Luanda byubahirizwa mu gucyemura iki kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rwanenze iki cyemezo

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga , rivuga ko u Rwanda ruterameranya n’umwanzuro Canada yafashe wo gufata uruhande, rusaba ko iki gihugu cyabitangaho ibisobanuro.

U Rwanda rvuga ko Canada idashyigikiye imbaraga ibihugu by’Akarere byashyizemo mu gushaka uko amasezerayo y’amahoro yubahirizwa .

Ruvuga ko kandi iki gihugu cyirengagije ibitero bitandunye leta ya Congo yagiye igaba ku Rwanda ndetse n’ubwicanyi bukorerwa Abanyamurenge bari muri Kivu ya y’Epfo bikozwe na FARDC, Wazalendo,FDLR.

- Advertisement -

Yagize iti “ Uku guceceka kwa leta ya Canada ku guhungangabanya uburenganzira bwa muntu ntigushobora kwihanganirwa kandi  gukojeje isoni.”

U Rwanda rwongera kwibutsa ko ibyemezo byafashwe na leta ya Canada bidatanga igisubizo mu kurangiza intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’Akarere ku bwibiganiro bigamije ubuhuza byatangijwe n’ibihugu bya Afurika kandi ruri maso ku mutekano w’igihugu cyarwo.

Amahanga amaze iminsi ashyira igitutu ku Rwanda ,arusaba ko “ Rwakura ingabo mu Burasirazuba bwa Congo no kureka gufasha umutwe wa M23 .”

U Rwanda ruvuga ko nta basirikare barwo bari muri icyo gihugu ahubwo rwashyizeho ingamba z’bwirinzi ku mipaka uyihuza na RD Congo.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *