U Rwanda rwirukanye abadipolomate b’u Bubiligi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba gushyirwa mu bikorwa ako kanya.

U Rwanda rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.

Ku wa 16 Werurwe 2025, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Bubiligi bwajujubije u Rwanda kuva mu myaka myinshi ishize bwica Abanyarwanda.

Yagarutse ku nzira yo kwiyubaka n’imbaraga zakoreshejwe mu guharanira iterambere ry’igihugu bigaragaza ko abantu badakeneye kuba Ababiligi cyangwa kwisanisha na bo.

Perezida Kagame aganira n’abaturage b’Umujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025, yavuze ko ibyago igihugu cyagize ari ukuba mu bukoloni bw’agahugu gato cyane karangiza kakagicamo ibice.

Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”

Yakomeje ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’akarere nyamara ari bwo bwabiteje, bugashinja u Rwanda kuba ikibazo nyamara bubeshya.

- Advertisement -

Ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo bihugu bitatu [RDC, u Rwanda n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”

Yongeyeho ati “Twebwe uko twicaye aha tugateranirwaho n’Isi yose? Ibyo ntibikwiriye kuba bitera isoni abantu bamwe? Baturetse ko twirwaziza dushaka kubaho uko dushaka kubaho, baduhaye amahoro! Tugiye kuzira ko tungana na bo ariko ko bo bafite ahandi bavugira haturuta?”

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *