Congo itanga amabuye ikadushumuriza abazungu-Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko ibihano amahanga ari gufatira u Rwanda, arushinja gufasha umutwe wa M23, biterwa n’ipfunwe n’ikimwaro byo kudashobora guhagarika intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Werurwe 2025, mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko iyi ntambara iri muri RDC ibaye ubugira gatanu, ko yatangiye mu 1996 nyuma y’uko Interahamwe, zirimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, binjiye muri icyo gihugu.

Yavuze ko imiryango mpuzamahanga n’amahanga byagize uruhare mu kugira ngo iyi ntambara idashira, bikurikiye inyungu zabo muri Congo.

Yagize ati: “Muri ibyo byose, nge sinakuramo uruhare rw’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu mpuzamahanga bikomeye cyane; akagambane kabo karagaragara mu buryo bugaragara.”

Amahanga amaze iminsi ashyira igitutu ku Rwanda, avuga ko “Rwanda yakura ingabo mu Burasirazuba bwa Congo no kureka gufasha umutwe wa M23.”

Ibihugu birimo U-Bubiligi, Ubudage, Ubwongereza, Kanada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyiriyeho u Rwanda ibihano, birurega gufasha umutwe wa M23.

U Rwanda ruvuga ko nta basirikare barwo bari muri Congo, ahubwo rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka uyihuza na RDC.

Kuri Gen (Rtd) Kabarebe, asanga ibyo bihugu bidafitiye impuhwe Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahubwo ari inyungu bifite muri icyo gihugu, asaba Abanyarwanda kwigira.

- Advertisement -

Ati: “Niyo mpamvu Abanyarwanda mu byo dukora byose dukwiye kwigira; gutegereza ko uzagirwa n’undi byaba ari ibyago bikomeye cyane.”

Gen (Rtd) James Kabarebe, avuga ko ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, yafashe ibikoresho bihambaye byari bigambiriye gutera u Rwanda.

Yongeyeho ko kuba Congo yarakoreshaga abacanshuro, igafatanya n’umuryango wa SADC, Abarundi, FDLR, na Wazalendo, imiryango mpuzamahanga n’amahanga babonaga ko Congo igambiriye gutera u Rwanda, ariko ntacyo yakoze.

Ati: “Ntabwo u Rwanda rwigeze rwambuka umupaka ngo rugiye gutera Congo, ntabwo u Rwanda rwigeze rutangaza intambara kuri Congo na rimwe, ntabwo turigera tubikora, rero ntabwo twateye Congo. Uko baturega gutera Congo, bakadufatira n’ibihano, ibyo ni ipfunwe.”

Yakomeje ati: “Hari ibihugu byinshi, imiryango mpuzamahanga, bitari kugira icyo bikora iyo Tshisekedi n’abo bafatanya batera u Rwanda, bakinjira. N’ubu turwanira nka Gakenke, ntacyo bakabaye bavuga, bakabaye barindiriye gusa umunsi Leta izavaho.”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko impamvu M23 yafashe Goma na Bukavu ari uko bafite impamvu yo kurwana, ko kuba amahanga ari gufatira u Rwanda ibihano bigamije inyungu zabo muri Congo.

Ati: “Abo bose ni inyungu zabo, Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro. Congo ntabwo igomba kuvuga cyane, icyo igomba gukora ni ugutanga amabuye, ikadushumuriza abazungu, bakavuga ibyo bavuga, bagakora ibyo bakora.”

U Rwanda ruvuga ko nyuma yo kubona umugambi wa Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, wo gushaka gukuraho ubutegetsi no gukorana na FDLR irimo abasize bakoze Jenoside, rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi.

 

UMUSEKE.RW