Nyuma yo kuva ku mbuga zose zamuhuzaga na Rayon Sports, Habiyakare Saidi wihebeye Gikundiro, yakuyeho igihu cy’ababifataga nko kujya kure ya yo avuga ko yabikoze mu rwego rw’ubwirinzi bwe.
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi no kurebana nabi hagati ya bamwe mu bakunzi b’imena ba Rayon Sports ndetse na Komite Nyobozi y’iyi kipe. Umwe mu bamaze iminsi bagarukwaho, ni Habiyakare Saidi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukunzi wa Gikundiro uzwiho kuyiba hafi cyane mu bikorwa byose bikenera amafaranga ndetse akayiba hafi mu bitekerezo byayifasha kwiyubaka no gushaka imbaraga zo kwegukana ibikombe no kuguma kuba ubukombe mu Rwanda, aherutse kwivana ku mbuga zose za WhatsApp zamuhuzaga na bagenzi be bahuriye ku gukunda iyi kipe ndetse anava ku zamuhuzaga na bamwe mu bagize Komite Nyobozi.
Mu kiganiro yagiranye na Radio ya SK FM kitwa “Urukiko rw’Ikirenga rwa Siporo”, Saidi yavuze ko bitewe n’uko bamwe bari batangiye kujya bamushinja gutanga amakuru y’ikipe, yahisemo kuva muri izi mbuga zose mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza kubeshyerwa. Yavuze ko nta Yindi mpamvu idasanzwe yatumye akora ibi, ahubwo byari ubwirinzi.
Abajijwe niba ajya aganira na Perezida w’iyi kipe yo mu Nzove, Habiyakare, yavuze ko kuva Twagirayezu Thadée yatorerwa kuyobora iyi kipe, batari bavugana ndetse abarimo Prosper baherutse kumuhamagara bari gukusanya amafaranga yo kugura abakinnyi ariko akanga kubitaba kubera ko yari atunguwe kandi atigeze agishwa inama ahubwo yari ahamagawe ngo atange amafaranga gusa.
Uyu mugabo uzwiho kutarya indimi ndetse no kugira ukuri kwinshi, yavuze ko mu gihe cyose iyi kipe yaba ibuze igikombe cya shampiyona, bitaba ari uko abayiyobora baba babuze ubushobozi ahubwo cyaba kibuze kubera icyo yise guhimana kw’abayiyobora.
Ati “Rayon Sports ibuze igikombe, yaba ikibuze kubera guhimana kwa Komite ntibaba bakibuze kubera ko batabishoboye.”
Saidi yakomeje avuga ko kimwe mu bijya bituma APR FC ihora itwara ibikombe bya shampiyona kenshi, ari uko ikoresha Ingengo y’Imari ibyibushye kurusha Gikundiro yihebeye.
Rayon Sports n’ubwo iyoboye shampiyona n’amanota 42, irusha APR FC abiri iri kuyihumekera mu bitugu mbere y’uko zombi zihura ku wa 9 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro Saa Cyenda z’amanywa.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW