Byari amagasa ! Umusore wahamijwe gusambanya umwana – yasabye kurekurwa “ngo yabikoze n’umuntu mukuru”

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahamije umusore icyaha cyo gusambanya umwana akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 20, none kuri ubu arasaba kugirwa umwere kuko avuga ko yasambanye n’umuntu mukuru.

Uriya musore wahamijwe icyaha yitwa Ugiyecyera Bernard aho yafunzwe afite imyaka 20. Yajuririye igihano yahawe mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Mu rukiko ari kuburana ubujurire, Bernard yaranzwe no kuvuga amagambo macye ati “Icyaha ndegwa sinkemera.”

Umucamanza yahise aha ijambo umwunganizi we mu mategeko.

Me Rudahigwa Jacques wunganiye Bernard yabwiye urukiko ko umukiriya we yemera ko yasambanye n’uriya mukobwa, ariko bikorwa bumvikanye kandi anatwite kuko yari mukuru.

Me Rudahigwa yavuze ko umukiriya we yasambanye n’uriya mukobwa mu mwaka wa 2022 afite imyaka yenda gusatira 19 nk’uko icyemezo cy’amavuko cyatanzwe n’umwanditsi w’irangamimerere berekanye kibyemeza.

Me Jacques Rudahigwa ati “Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije umukiriya wanjye icyaha rugendeye ko yemeye ko yaryamanye n’uriya mukobwa, kandi we yemeye igikorwa bakoze ntiyemeye icyaha, kuko anaburana mu rukiko rwisumbuye rwa Huye abantu baramusetse kuko atari yunganiwe mbere yaburanye abwira Urukiko nk’uri kubwira Pasitori cyangwa se uri mu ntebe ya Penetensiya ari kwicuza ibyaha, na we abwira urukiko nk’ubwira Padiri.”

Me Rudahigwa yemeje ko urukiko rwirengagije ko umukiriya we atemeye icyaha ahubwo yemeye igikorwa.

Me Rudahigwa yavuze ko umukiriya we yarezwe na nyina w’umukobwa ari nawe mutangabuhamya. Ati “Iyo nda si iy’umukiriya wanjye kuko uwo mwana yaravutse bapima ADN/DNA babona igisubizo ariko ntibagitangaza babirekeraho kuko babonaga icyo gisubizo cyabashyirishamo.”

- Advertisement -

Me Jacques Rudahigwa yavuze ko ikindi urukiko rwisumbuye rwa Huye rwashingiyeho ruhamya icyaha Bernard ari icyemezo cy’akagari kivuga ko uriya mukobwa yari afite imyaka 16, kandi nyamara bo barazanye icyemezo cy’amavuko ko uriya mukobwa yari afite imyaka yenda kuzura 19.

Me Rudahigwa ati “Ubwo busambanyi bwakozwe n’abantu babiri bakuze, kandi babyumvikanyeho igihano kivanweho Bernard agirwe umwere kuko banakoresheje agakingirizo n’umukobwa anatwite.”

Ubushinjacyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko uriya musore yasambanyije umwana w’umukobwa. Ngo icyo gihe akimara no kumenya ko byamenyekanye ko basambanye, ubwoba bwaramwishe agera naho amutorongeza amujyana gukora akazi ko mu rugo, avuye mu karere ka Huye ajya kugakorera i Nyamagabe, aho agarukiye nyina w’umwana abona kujya gutanga ikirego.

Ubushinjacyaha buvuga ko na se w’umwana yabonye uriya musore amusambanyiriza umukobwa mu ishyamba, kandi kuva icyo gihe umukobwa atagarutse mu rugo.

Ubushinjacyaha buremera ko icyangombwa cy’amavuko bwakibonye, kandi bucyemera kuko cyatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, kandi babonye ko umwana yasambanyijwe afite imyaka 17 n’amezi atandatu, kandi ko bamupimye basanga anatwite bityo kuvuga ko yasambanyijwe atwite atari byo.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Bernard uregwa none kuba yarasambanyije uriya mwana byo ntibikuraho icyaha kuko yari atarageza imyaka y’ubukure.”

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yagabanyirizwa igihano agahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 kuko na mbere yemeraga icyaha, bityo nabyo byaba impamvu nyoroshya cyaha.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ikiregwa si ugutera inda ahubwo hararegwa gusambanya umwana, kandi n’uwo turega yemera ko basambanye koko.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu rukiko rwisumbuye rwa Huye bwasobanuye ikirego cyabwo Bernard Ugiyecyera ahawe umwanya ngo yiregura aravuga ati “Uko ubushinjacyaha bwabivuze ni ko byagenze ntacyo nongeraho.”

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “None bageze hano mu bujurire barabihakana, kandi nyamara abyiyemerera we ubwe nta gahato yashyizweho.”

Umucamanza yongeye guha ijambo uruhande rwa Bernard Ugiyecyera, Me Jacques Rudahigwa umwunganira mu mategeko, ahakana ibyo kuba umukiliya we yabazwa kujya gushakira akazi uriya mukobwa nk’uko byavuzwe n’Ubushinjacyaha.

Me Rudahigwa ati “Kuba umukobwa yaragiye gushaka akazi bivuze ko uyu mukiriya wanjye ari we wamujyanye koko Nyakubahwa Perezida w’inteko iburanisha?”

Me Rudahigwa yemeje ko ikirego cyatanzwe na nyina w’umukobwa byari inzangano z’abaturanyi, kuko iwabo w’umukiriya we baturanye n’iwabo w’uriya mukobwa.

Me Rudahigwa yasoje agira ati “Nyina w’uriya mukobwa yashatse uwo yegekaho inda nyamara iyo nda atari iy’umukiriya wanjye, harakabaho ubutabera.”

Bernard ugiyecyera amaze imyaka itatu afunzwe, bikekwa ko icyaha cyabereye mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye, afungiye mu igororero rya Huye.

Niba nta gihindutse umucamanza azasoma uru rubanza taliki ya 27 Werurwe 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW