Umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo, Darko Nović, yahamije ko kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ari we mukinnyi mu bakina shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Ku wa 9 Werurwe 2025, ni bwo APR FC na Rayon Sports, zaguye miswi zinganya 0-0 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona. Wahise uba umukino wa gatatu aya makipe anganya muri shampiyona.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Nović utoza APR FC, yacyeje Muhire Kevin, avuga ko ku bwe abona ari we mukinnyi uhiga abanda muri shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Ati “Nimero 11 wabo, murambabarira nibagiwe izina rye. Ashobora kuba ari we mukinnyi ufite ikirenge cyiza muri Shampiyona kubera imipira y’imiterekano ye.”
Uyu mutoza abajijwe impamvu yahisemo kubanza hanze Dauda Yussif wari wasimbuwe na Nshimirimana Ismail, yasubije ko badakina ibintu bimwe kandi umwe muri bo yabanje mu kibuga imikino mike.
Ati “Niba mwararebye neza Dauda yabanje mu kibuga imikino mike. Nta bwo yigeze atanga ibyo twamusabye gukora. Uyu munsi yinjiye mu kibuga agerageza gutanga imipira myiza yashoboraga no kuvamo ibitego. Iryo ni ryo tandukaniro rye na Pitchou.”
Gikundiro yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe ikipe y’Ingabo yagumanye umwanya wa Kabiri n’amanota 41.

UMUSEKE.RW