Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryemeje ku mugaragaro, ko Adel Amrouche yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, Amavubi.
Nyuma yo gutandukana na Torsten Frank Spittler, Amavubi yamaze guhabwa umunya-Algérie, Adel Amrouche watoje muri Tanzania n’ahandi.
Abungiriza ba Amrouche, ni Eric Nshimiyimana na Dr Braun. Uretse mu Amavubi y’abagabo, no muri She-Amavubi, Casa Mbungo André ni we wamaze guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.
Amrouche si mushya muri aka Akarere kuko yatoje amakipe y’Igihugu arimo u Burundi na Tanzania.

UMUSEKE.RW
AHUBWO COACH ADEL NI MUMUSHINGE NI TERAMBERE RYA FOOT MU RWANDA RYA BATO KUKO BYARAFYUYE BURUNDU NTA BIBUGA NTA STRUCTURE NTA COMPETITION MU BATO AHO YATOJE HOSSE