Urubanza rw’umukire uregwa kwigwizaho imitungo rwasubitswe

NSHIMIYIMANA THEOGENE
Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
3 Min Read
Urubabanza rw’Umukire uregwa kwigwizaho imitungo rwasubitswe

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasubitse isomwa ry’urubanza rw’umukire witwa Niyitegeka Eliezer wo mu karere ka Nyanza ukekwaho icyaha cy’iyezandonke, kunyereza imisoro n’ibindi.

Byari biteganyijwe ko icyemezo cyajuririwe n’ubushinjacyaha cyafunguye by’agateganyo Umukire Eliezer gisomwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko urukiko rwisumbuye rwa Huye rushingiye ko dosiye ya Eliezer Niyitegeka ari ndende ariyo mpamvu rwafashe icyemezo cyo gusubika uru rubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwirengagije ibimenyetso bwagaragarije urukiko ko Eliezer yakoze ibyaha.

Eliezer we avuga ko berekanye ibimenyetso bihagije ko ibyo atunze yabikoreye kandi nta kunyereza imisoro kwabayeho.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo Eliezer Niyitegeka waregwaga ibyaha bitandukanye birimo kunyereza imisoro, icyaha cy’iyezandonke, kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze n’ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uriya mugabo yasoreshaga ikibuga cya leta cyakorerwagaho ibizamini kuri site ya Nyanza iherereye kuri sitade ya Nyanza aho buri modoka yabaga igiye gukoresha ikizamini yakwaga amafaranga ibihumbi icumi.

Ayo mafaranga arenga miliyoni 300 bikekwa ko Eliezer yayanyereje aho yakuyemo imitungo itandukanye irimo amamodoka arenga 25, ibibanza 120, igorofa mu mujyi wa Kigali n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwanemezaga ko Eliezer yiyitiriraga ubuyobozi agasoresha ubutaka bwa leta.

Eliezer Niyitegeka aburana ahakana ibyo aregwa byose avuga ko ibyo atunze yabikoreye ndetse yatowe n’abantu bigishaga imodoka aho yari umuyobozi w’iseta(site manager).

Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rukorera i Nyanza rwafashe icyemezo ari nacyo cyajuririwe n’ubushinjacyaha ko ibyagezweho mu iperereza bihagije ku buryo urukiko rubishingiraho rukeka ko icyaha Niyitegeka Eliezer akekwaho yagikoze.

Urukiko rwemeje ko nta mpamvu zihari zatuma Niyitegeka Eliezer afungwa mbere y’urubanza.

Urukiko kandi rwategetse ko imitungo yose ya Niyitegeka Eliezer yafatiriwe yarekurwa.

Amakuru yizewe agera ku UMUSEKE avuga ko imitungo ya Niyitegeka Eliezer igifunzwe bitewe nuko icyemezo cy’urukiko cyayifunguye cyahise kijuririrwa.

Niyitegeka Eliezer arazwi muri Nyanza by’umwihariko mu kwigisha imodoka ku bantu bashakaga ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.

Aburana adafunze ahubwo  yidegembya.

Niba nta gihindutse umucamanza azatangaza icyemezo tariki ya 04 Mata 2025 niba Niyitegeka Eliezer azafungwa cyangwa se azakomeza gukurikiranwa adafunze.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • BWANA MUNYAMAKURU JYA WIRINDA GUFATA URUHANDE UKUNTU WAKOZE INKURU BIGARAGARAKO URWANYA UWO MUKIRE BITEWE NAMAGAMBO UKORESHA KUBA ADAFUNZE BYARAKUBABAJE PE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *