Volleyball: Ikipe z’Ingabo n’iz’Abashinzwe Umutekano zigiye guhanganira Igikombe

Nyuma y’imikino ibiri ya Kamarampaka iganisha ku gushaka ikipe zizegukana igikombe cya shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka w’imikino 2024-25, APR VC na APR WVC ndetse na Police VC na Police WVC, zageze ku mikino ya nyuma.

Imikino ya Kabiri ya Kamarampaka (Playoffs) muri shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka w’imikino, yatangiye ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025.

APR WVC, yabanje kwivuna RRA WVC nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0 (26-24, 25-22, 25-20).

Nyuma gato kuri uwo munsi, APR VC, yahise yivuna Kepler VC iyitsinda amaseti 3-0 ku manota 25-22, 25-23 na 25-22.

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri yikurikiranya, izi kipe z’Ingabo, zombi zahise zikatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma izatanga izizegukana igikombe cya shampiyona.

Bucyeye ku wa Gatandatu wa tariki ya 22 Werurwe 2025, muri Petit Stade i Remera, hongeye kubera indi mikino yari ihanzwe ijisho n’abakunzi b’umukino wa Volleyball.

Police WVC yari yatsinze umukino wa mbere, yongeye kwitwara neza imbere ya Kepler WVC, iyitsinda amaseti 3-0 ku manota 25-22, 25-22 na 25-16.

Nyuma y’uyu mukino, hakurikiyeho uwa basaza ba bo, wari uhanzwe amaso na benshi.

Police VC, yatsinze REG VC amaseti 3-1 ku manota 25-22, 26-24, 23-25 na 25-22. Izi kipe z’Abashinzwe Umutekano, na zo zahise zikatisha itike yo kujya ku mikino ya nyuma ya Kamarampaka.

- Advertisement -

N’ubwo aya makipe y’Abashinzwe n’ay’Ingabo z’Igihugu, azacakirana yishakamo izizegukana Igikombe cya shampiyona, izatsinzwe zizahura zihanganiye imyanya myiza.

APR VC yageze ku mukino wa nyuma
Na APR WVC iri mu byishimo
Police WVC yaraye mu byishimo
Umukino wa REG VC na Police VC, wari amagasa
Police WVC yahaye akazi gakomeye Kepler WVC
Igisobanuro cy’intsinzi
Volleyball y’u Rwanda yongeye kwiyuburura
Police VC ikomeje kugaragaza urwego rukomeye
Abeza ba Police WVC, ni bo bakoze ikinyuranyo
Ku mwaka wa yo wa mbere, Kepler WVC yagaragaje urwego rwiza
Ni ikipe iba ifite abafana benshi
Sam Karenzi yari mu bitabiriye iyi mikino

UMUSEKE.RW