Bamwe mu bagore n’abakobwa bo mu cyaro bagaragaza ko bakigorwa no kubona ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe bari mu mihango, (COTEX) bityo bigatuma bagerwaho n’ingaruka zitandukanye zirimo n’uburwayi.
Habinka Jacqueline wo mu karere ka Bugesera, ahagarariye urugaga rw’abagore mu kagari ka Biharagu.
Uyu avuga ko kugeza ubu igiciro cy’ibyo bikoresho bigihenze bityo abagore bo mu cyaro bagorwa no kubibona.
Ati “ Cotex zirahenze, uragenda kuri butike ugasanga Cotex ni 1000frw kandi umuhinzi nawe ni igihumbi.Ukareba ,ufite abana bane, hamwe n’umugabo n’umugore n’umuryango w’abantu batandatu. Cya 1000Frw, umuceri uragura 1200Frw, kawunga ni 900frw,ubu ikintu gihendutse ni ubugari bugura 600frw. Ugatekereza ya mafaranga nta kintu ayo ari bumare, na cya gikoresho ntabwo kiri buboneke.”
Uyu avuga ko kubera kubura ubushobozi hari ubwo abana b’abakobwa cyangwa abagore bakoresha ibitambaro bidafite isuku bityo bikaba byabatera uburwayi, bagasaba ko ibiciro byagabanywa.
Ati “ Hari igihe aza avuye ku ishuri n’umwanya wo kukamesa nta wubone, akajya mu mirimo itandukanye bitewe n’amikoro ari mu rugo, akarara atakameshe kubera amikoro ari mu rugo, bikaba byamutera indwara.”
Akomeza ati “Twebwe amahirwe twabona ni ukugabanya igiciro cya COTEX , buri wese akibonamo hanyuma ibyo bibazo byose bigakemuka.
Maniriho Eugenie wo mu karere ka Kamonyi, ashinzwe icyumba cy’umukobwa mu Kigo cy’Ishuri cya GS Bugoba.
Nawe ashimangira ko ibikoresho bya Cotex bigora abakobwa bo mu cyaro ahanini bitewe no guhenda .
Ati “ Imbogamizi dufite mu bice by’icyaro, abana b’abakobwa cyangwa imiryango irakennye, ubushobozi ni bucye. Iyo bageze mu gihe cy’imihango bakenera ibikoresho by’isuku kandi mu by’ukuri birahenze ku isoko.”
Cotex niba igura 1000fw kandi umuhinzi yahingiye 1500frw , nagitanga ngo umwana ajye kugura Cotex, 500frw ntabwo azabatunga mu rugo.
Maniriho asaba ko leta yashyira hasi igiciro cya Cotex.
Ati”Ubwo rero guverinoma ni idufashe,niba yaragabanyije imisoro, ikurikirane n’abacuruzi niba babishyira mu bikorwa. Badufashe nk’abakobwa, imisoro kuri Cotex ikurweho burundu kugira ngo tuzibone mu buryo butworoheye , tutagiye kwambara ibitambaro bishaje, ngo turware uburwayi (infections) ,ubuvuzi bukagorana.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere ry’Umwana ,Urubyiruko n’umugore, Save Generations Organization, Igihozo Mireille, avuga ko mu ikusanyamakuru bakoze mu turere dutandukanye, basanze umwana wo mu cyaro akiri inyuma mu kubona ibikoresho by’isuku mu gihe ari mu mihango .
Ati “ Hari igikorwa leta yakoze mu gufasha umwana w’umukobwa kugira ngo abashe kuba yabona ibikoresho by’suku ariko ntabwo kiratanga umusaruro . Ari nayo mpamvu tugira ngo dushyire hamwe , dukorere abana b’abakobwa ubuvuzi. Hari byinshi byangirika iyo atabasha kubona ibikoresho by’isuku mu gihe cy’imihango.”
Igihozo Mireille avuga ko bakora iri kusanyamakuru basanze hari n’abagore bajya kwa muganga kwivuza indwara ziba zatewe no kudakoresha ibikoresho bifite isuku.
Ati “ Kugira ngo tubone ko hari ikibazo, ni uko ikusanyamakuru ryakozwe, ryagaragaje ko abantu bajya kwa muganga harimo n’ababa batewe ibibazo by’isuku nke, byatewe no gukoresha ibikoresho bidakwiriye mu gihe bari mu ihango.”
Abakora Cotex hari uko babibona
Kabanyana Ketsia, ayobora umuryango wita ku bagore n’abakobwa, nawe asobanura ko ku kuba abana b’abakobwa batabona Cotex bibaviramo kudakurikirana amasomo ndetse bikadindiza iterambere rye.
Ati “Mu gihe cyose umukobwa atazabona ibikoresho by’isuku bikoreshwa mu gihe cy’imihango hafi ye (affordability & accessibility), imyigire ye izagorana kuko azasiba iminsi irenze 40 mu mwaka w’amashuri, ubwo na imitsindire ye izajya hasi kuko uko asiba, agaruka hari ibyamucitse.”
Uyu akomeza agira ati “Mu gihe cyose adafite ibikoresho byujuje ubuziranenge azakoresha imyenda ishaje bimuviremo uburwayi butandukanye cyane cyane ‘infections’ zidakira, bizabyare indwara z’indi.Yewe ashobora no guhohoterwa ashukishwa guhabwa ibyo bikoresho.”
Avuga ko kugira ngo ikibazo cya Cotex zikiri nke ahanini biterwa no kuba na ba rwiyemezamirimo bazigeza ku isoko bakiri bacye.
Mu 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukuraho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bikoresho byifashishwa mu isuku ku bagore n’abakobwa bizwi nka ‘Cotex’, bikoreshwa nabo iyo bari mu gihe cy’imihango. Icyakora igiciro cy’iki gikoresho kiracyari hejuru.


UMUSEKE.RW