Abakozi b’Ibitaro bya Nyanza n’ubuyobozi ntibahuza ku mafaranga yanyerejwe

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abakozi b’Ibitaro bya Nyanza n’ubuyobozi ntibahuza ku mafaranga yanyerejwe

Bamwe mu bakozi bo mu bitaro bya Nyanza basabwe kwishyura amafaranga y’agahimbazamushyi arenga miliyoni 20Frw, babwirwa ko ari umusoro witwa PBF, bo bavuga ko amakosa yakozwe n’ushinzwe abakozi muri icyo kigo.

Mu mwaka wa 2022-203, nyuma y’ubugenzuzi  bwakozwe n’Ibitaro by’Akarere nyuma yo kubigirwamo inama n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, yagaragaje ko umusoro wa ‘PAYE’/TPR utatanzwe neza mu mezi ya Nyakanga 2022 kugera Gashyantare 2024, bisesenguwe kuri buri wese.

Muri iyo myaka bahabwaga amafaranga y’agahimbazamushyi bikozwe n’ushinzwe abakozi, ariko uwo mukozi yibagirwa gukata uwo musoro.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bwahise bwohereza amabaruwa ku bakozi bose batatanze uwo musoro muri icyo gihe, basabwa kugaragaza igihe ntarengwa bazaba bamaze kwishyura.

Abakozi bo ntibabikozwa

Abakozi bashinja ubashinzwe kugira uburangare, bavuga ko muri uyu mwaka wa 2025 bazaniwe amabaruwa ngo basinye ko hari amafaranga bagomba gusubiza bose hamwe haba abakihakora ndetse n’abatakihakora, ayo mafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 20frw.

Umwe muri bo yagize ati “Batuzaniye amabaruwa ngo dusinye kandi nitubyanga n’ubundi bazayadukuraho, ubona ari ibintu by’agahato dushyirwaho.”

Uriya wahaye amakuru UMUSEKE  kandi yavuze ko uriya muyobozi mu bitaro yavuze ko ari imisoro yabaze nabi noneho ngo amafaranga akajya agenerwa abakozi aho kugenerwa leta kandi ariyo iyakwiye.

Yakomeje agira ati “Ayo makosa twe tutazi si twe twagakwiye kuyabazwa kuko nta kuntu ushinzwe abakozi yakora amakosa ukwezi kumwe, abiri, umwaka ushire undi uje abibona, kuko twe twahabwaga amafaranga tuzi ko ibyo bakuraho byose byavuyeho abantu hano ntitubyumva.”

Uriya avuga ko yasabwe kwishyura amafaranga arenga ibihumbi 150Frw wenyine aho azajya agira ayo akatwa ku gahimbazamusyi yari asanzwe agenerwa, ayo mafaranga azajya asanga bayamuvanyeho.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza Dr. Mfitumukiza Jêrome yabwiye UMUSEKE ko hari ikibazo kuko abakozi bahawe agahimbazamusyi bakoze ikosa ryo kubara ibijyanye n’umusoro.

Yagize ati “Tumaze igihe tubasobanurira kugarura ayo mafaranga, nta gahato twabashyizeho ibyo barimo ni ukwirengagiza kuko umusoro wa leta ni inyungu kuri twese.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza by’agateganyo Kajyambere Patrick yabwiye UMUSEKE ko hari amafaranga y’imisoro ku gahimbazamusyi atarakaswe nk’uko amabwiriza abiteganya, kandi nyuma y’uko bigaragaye abakozi baraganirijwe kugira ngo bagende bayishyura kuko ari amakosa yari yabaye.

Yagize ati “Umukozi (HR) utarabikoze uko bikwiye yarabishinzwe ari kubibazwa, atanga ibisobanuro impamvu atabikoze nk’uko byari biteganyijwe.”

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi mu bitaro bya Nyanza, Laetitia Uwamahoro ushinjwa gukora amakosa bikagira ingaruka ku bakozi UMUSEKE wavuganye na we, umunyamakuru aramwibwira ndetse anamubwira icyo amushakira, ahita akuraho telefone.

Kugeza magingo aya bamwe mu bayishyuzwa batubwiye ko arenga miliyoni 20frw, ari kwishyuzwa abakozi barenga 260 ari abakihakora ndetse n’abagiye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi