IKigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB SPIU), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, gisobanura ko amafaranga angana na Miliyari 6,4Frw yashyikirijwe abahinzi n’aborozi mu kubafasha kwikura mu bihombo nyuma yo gushinganisha imyaka n’amatungo muri gahunda ya “TEKANA URISHINGIWE Muhinzi Mworozi’’.
Hashize imyaka itandatu Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda ya ‘Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi” igamije guha amahirwe abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo.
Ni gahunda abahinzi n’aborozi basamiye hejuru nyuma yo kubona ko bahura n’ibihombo bitandukanye bakabura aho babariza.
Iyi gahunda igamije kandi gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye .
Binyuze muri iyo gahunda, Leta itanga nkunganire ya 40% y’ikiguzi cy’ubwishingizi naho umuhinzi akiyishyurira 60%.
Kuri ubu ibihingwa bigera ku munani birimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, soya, ibishyimbo n’imyumbati ni byo byishingirwa. Mu gihe ku bworozi harimo inka z’umukamo n’ibimasa, ingurube ’inkoko n’amafi.
IKigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB SPIU),kivuga ko kuva iyi gahunda yatangira, abahinzi 161,445 barimo abagabo 84,576 n’abagore 76,869 bafata ubwishingizi buri mwaka.
Ni mu gihe Aborozi bangana 49,854 barimo abagabo 36,930 n’abagore 9924 nabo bafata ubwishingizi buri mwaka kuva iyi gahunda yatangira.
Imbamutima z’abafashe ubwishingizi
Uzabakiriho Gervais ni umuhinzi-Mworozi wo mu karere ka Gicumbi, mu Kagari ka SHANGASHA.
Uyu avuga ko yatangiye ubworozi bw’inka ubwo yorozwaga muri gahunda ya Girinka ndetse yari umwe mu baturage bakennye muri aka karere.
Uyu muturage avuga ko kuva yahabwa iryo tungo kuri ubu afite inka 15 kandi zose yazishinganishije.
Avuga ko nubwo atarahura n’ikibazo ariko afite umuvandimwe we wapfushije amatungo ye kuko atayashinganishije, nawe bituma ajya mu bwishingizi.
Ati “Ubu izi nka zange ziri mu bwishingizi , nta kibazo nahura nacyo nubwo nahaza icyorezo, bampa izindi nka. Ni ukuvuga ngo njya kubujyamo, nabanje kureba inyungu. Nanjye ndi umwe mu bashishikariza abandi kujya mu bwishingizi kuko ni byiza .
Mfite mushiki wange, haje icyorezo apfusha inka ze zose zenda kubyara,zipfana n’inyana mu nda inka inye. Ariko kuko nta bwishingizi yari afite, iyo aza kuba abufite ntabwo aba yararize. Ni muri ubwo buryo nange nagiyemo.”
Uyu mugabo agira inama abandi borozi gufata ubwishingizi mu rwego rwo kwirinda ibihombo.
Shirimpumu Jean Claude nawe wo muri Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo,mu kagari ka Gihembe , yorora ingurube yo mu bwoko butandukanye zirimo izitanga icyororo n’inyama.
Uyu avuga ko nawe yafatiye ubwishingizi amatungo y’ingurube 102, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bityo agashishikariza abandi kubufata.
Ati “Kuva namenya iyo nkuru, ndi mu bambere babyitabiriye kuko numvaga bifite akamaro.Iyo wishingiye itungo ryawe wumva utekanye, wumva ko nubwo wagira ikibazo wakwishyurwa.
Mu kwishingira amatungo yange ntabwo nteganya impanuka cyangwa ibindi, mba numva ko igihe nayishyize mu bwishingizi, iramutse igize ikibazo nakwishyurwa ariko n’igihe itakigize iba iri kumpa umusaruro.”
Uyu asobanura ko amaze gupfusha ingurube abyiri kandi yahise ashumbushwa.
Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi , Joseph Ntezimana Museruka , avuga ko gufata ubwishingizi bitagoye kuko bitangirwa ku nzego zegereye abaturage.
Ati “Ushaka ubwishingizi yegera veterineri cyangwa umujyanama w’ubuhinzi cyangwa mu bworozi .Ibyo bitakunda, ugahamagara nimero itishyurwa ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi 4127, ukaba wahuzwa n’uwaguha ubwishingizi.”
Museruka avuga ko uwafashe ubwishingizi yishyurwa bitarenze iminsi mirongo 30 mu gihe yapfushije itungo cyangwa yahuye n’igihombo mu buhinzi.
Gahunda ya ‘TEKANA URISHINGIWE Muhinzi Mworozi’’ yatangijwe ku mugaragaro muri 2019, kugeza ubu ikorera mu turere twose tw’igihugu.


UMUSEKE.RW