Basketball: REG na APR zegukanye GMT 2025 – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ikipe ya APR BBC na REG WBBC, ni zo zegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Irushanwa rya Basketball ryo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 27 Mata 2025.

APR BBC yari yegukanye iri rushanwa mu mwaka ushize mu Bagabo, yongeye kuryegukana nyuma yo gutsinda UGB BBC amanota 94-92. Chasson Randile w’ikipe y’Ingabo, yayitsindiye amanota 17, atanga imipira itatu yavuyemo amanota.

Mu Cyiciro cy’Abagore, REG WBBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda JKL Dolphins yo muri Uganda amanota 65-61. Umunezero Ramla wa REG WBBC, yayitsindiye amanota 16, atanga imipira itatu yavuyemo amanota ndetse akora rebounds eshanu.

DAR City BBC ya Tanzania, ni yo yabaye iya Gatatu mu Bagabo nyuma yo gutsinda KPA yo muri Kenya amanota 68-65.

Mu Bagore, KPA yo muri Kenya, ni yo yabaye iya Gatatu nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 72-58.

Kadidia Maiga ukinira REG WBBC, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu Cyiciro cy’Abagore.

Chasson Randle ukinira APR BBC, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu Cyiciro cy’Abagabo.

Umunezero Ramla yafashije REG WBBC
Umukino wa REG WBBC naJKL Dolphins yo muri Uganda, ni wo wabanje
Abagore bongeye kugaragaza ko Basketball ihari mu Rwanda
Imikino yabereye muri Petit Stade
UGB BBC na APR BBC zahise zicakirana nyuma ya bashiki ba bo
Wari umukino wagaragaje ubuhanga bw’amakipe yombi
Ubwo Mugwiza Désire uyobora FERWABA, yahembaga amakipe yitwaye neza
Amakipe yo hanze y’u Rwanda, yagerageje kwitwara neza
Abitwaye neza babishimiwe
Ubwo REG WBBC yahabwaga igikombe
Nta bwo amakipe yatashye amaramasa
REG WBBC yerekanye ko mu Rwanda hari abagore bazi gukina Basketball
Ubwo APR BBC yahabwaga igikombe
Bakegukanye ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya
Bambikwa imidari
Maiga wa REG WBBC, ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu Bagore
Perezida wa FERWABA, ni we wahembye Chasson Randle wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu Bagabo
UGB BBC yabaye iya Kabiri

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi