Camarade Banamwana yikorejwe umutwaro wa Bugesera FC

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma y’uko Haringingo Francis n’umwungiriza we, basezeye kuri Bugesera FC, Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahisemo guha Akazi Banamwana Camarade.

Mu minsi ibiri ishize, ni bwo mu Karere ka Bugesera, humvikanye inkuru ivuga isezera ry’abari abatoza ba Bugesera FC, Haringingo Francis na Nduwimana Pablo wari umwungiriza we.

Ni nyuma y’uko iyi kipe yisanze ku mwanya wa 15 n’amanota 24 mu gihe habura imikino itandatu gusa ngo shampiyona irangire.

Ubuyobozi nta bwo bwatinze gufata icyemezo, kuko amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko Banamwana Camarade ari we wahawe inshingano zo gutoza iyi kipe mu mikino isigaye.

Uyu mutoza usanzwe atoza RBC FC ikina shampiyona y’Abakozi (ARPST Championship), yikorejwe uyu muzigo nyamara inzara iratema amara muri iyi kipe.

Bugesera FC irasabwa kurwana umuhenerezo kugira ngo ibashe kubona amanota azayigumisha mu Cyiciro cya mbere.

Camarade yahawe inshingano zo gukora ibyananiye Haringingo Francis
Bugesera FC irebye nabi yakwisanga mu Cyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *