Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira abana b’abakobwa bakina umupira w’amaguru, biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ndetse n’ubufatanye bw’iri shyirahamwe na Sports Scolaire, hatangijwe umwiherero w’abangavu uzaberamo imyitozo.
Uyu umwiherero watangijwe kuri uyu munsi, wahurijwemo abana b’abakobwa 60, uzamara iminsi irindwi. Abagera kuri 30 ni abatarengeje imyaka 15 mu gihe abandi 30 ari abatarengeje imyaka 17.
Abari muri uyu mwiherero, ni abana baturutse mu bigo bitandatu bya za Centre d’Excellence mu mashuri yatoranyijwe ku bufatanye na Ferwafa na Sports Scolaire.
Aba bana bahurijwe mu Akarere ka Huye aho bari gutorezwa kuri Stade Kamena. Biteganyijwe ko nyuma y’uyu mwiherero, umwaka utaha hazabaho undi mwiherero uzahuza ibi bigo nanone maze hakazabaho irushanwa rizabihuza kandi rikazaba ngarukamwaka.
Ikigamijwe, ni ugukomeza gukurikirana aba bana b’abakobwa mu buryo buhoraho kugira ngo ruhago y’Abahore mu Rwanda irusheho gutera imbere.
Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, avuga ko ari igikorwa kizaba ngarukamwaka kandi bizeye ko kizatanga umusaruro mwiza.
Akomeza avuga ko iki gikorwa kizatuma buri mwana w’umukobwa uri muri uyu mwiherero, akurikiranwa neza kubera ko azaba anafite ifishi yandikwaho uko yitwara.
Umwarimu w’abatoza ndetse akaba n’umwe mu batoza bari guha imyitozo aba bana, Hamim, avuga ko hatoranyijwe abana b’abakobwa mu Gihugu hose bafite impano kurusha abandi kandi babizeyemo umusaruro mwiza.
Yakomeje avuga ko bababonamo ibisubizo ku Iterambere rya ruhago y’Abagore mu Rwanda.












UMUSEKE.RW