Gicumbi: Bari mu ntsinzi yo kuza mu turere twa mbere twarwanyije ubukene

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi yishimiye ko akarere kaje mu turere twarwanyije ubukene

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ,Nzabonimpa Emmanuel ,yasabye abaturage kurushaho kubaka imikoranire hagati yabo n’abayobozi, ashimangira ko kuza mu myanya y’imbere bigirwamo n’urundi ruhare rw’ abafatanyabikorwa.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’Ingo muri rusange (EICV7) bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2025, bushyira akarere ka Gicumbi mu turere twarwanyije ubukene kuko gafite 11.1% nyuma ya Nyarugenge,Kicukiro na Gasabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel mu butumwa yageneye abaturage yagize Ati”Tumaze iminsi mu bukangurambaga butandukanye, buri gutanga umusaruro, mu bipimo byinshi duhagaze neza, urugero ni  ukangurambaga bwa Duhurire mu isibo n’ingoga, Muturanyi ngira nkugire, tugeraneyo (mu iterambere).”

Akomeza agira ati “ Ikindi ni uguhuriza imbaraga ku batishoboye tugamije kubakura mu bukene Graduation, …, Girinka, gukoresha neza ibyo tweza, ….”.

Meya Nzabonimpa atangaza ko bagiye kurushaho kwegera abaturage ari nako bakemura ibibazo bigaragara.

Ati “Kwegera abaturage, tukaganira, tunakemura ibibazo bikibabangamiye,guhuza Inararibonye.Turabashimira abafatanyabikorwa n’abandi bose badushyigikira, duhari ku bwabo, nta kudohoka”.

Ubu bushakashatsi bwa EICV7 bwerekanye ko ubukene mu Rwanda bwagabanutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Intara y’Iburengerazuba niyo ibarirwamo abaturage benshi bakennye kuko bagera  kuri 37,4% hagakurikiraho amajyepfo aho 34 ,7% by’abaturage bari mu bukene, uburasirazuba ni 26,8%, Amajyaruguru 20,2% n’umujyi wa Kigali kuri 9,1%.

Akarere ka Nyamagabe niko gafite abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene aho bari kuri 51,4%, mu gihe akarere ka Nyarugenge ariko kabarizwamo abaturage bacye bakennye kuko  bari ku kigero cya 6.%

Nyuma y’uturere two muri Kigali, Gicumbi nayo iza mu twarwanyije ubukene

NGIRABATWARE EVENCE

UMUSEKE.RW/GICUMBI

Yisangize abandi