Nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuwe neza mu gihugu cy’u Buhinde kanseri yo mu misokoro yaro arwaye, Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi y’Abagore (She-Amavubi), mu marira menshi, yashimiye buri umwe wabigizemo uruhare ngo abashe kuvurwa neza.
Tariki ya 8 Ukwakira 2024, ni bwo Ufitinema Clotilide wakiniye ikipe y’Igihugu y’Abagore, yerekeje mu gihugu cy’u Buhinde agiye kwivuza Kanseri yabonetse mu misokoro ye, cyane ko iki gihugu kizwiho ubuvuzi buteye imbere mu kuvura indwara zitandukanye.
Nyuma yo kuhagera, yabwiwe ko agomba guhabwa umusokoro muzima kugira ngo abashe kuvurwa neza iyi kanseri yo mu misokoro yari afite. Musaza we, yafashe icyemezo cyo kuwumuha awushyirwamo, ndetse igikorwa kigenda kuva gitangiye kugeza kirangiye.
Ibi byose byagizwemo uruhare na Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima, cyane ko kwivuza mu Buhinde byasabaga ubushobozi bw’amafaranga uyu Ufitinema atari kubasha guhita abona.
Akigaruka mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2024, mu byishimo birimo amarira, Clotilide yashimiye buri umwe wagize uruhare mu kugira ngo abashe kuvurwa, by’umwihariko Minisiteri ya Siporo, Minisiteri y’Ubuzima na FERWAFA.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo zirimo X yahoze ari Twitter, ryemeje ko Ufitinema yagarutse mu Rwanda kandi ubuvuzi yakorewe bwagenze neza.
Bati “Ku bufatanye bwa FERWAFA, Minisiteri ya Siporo na Minisiteri y’Ubuzima, twishimiye kwakira Ufitinema Clotilide, wakiniye Mutunda WFC, Bugesera WFC n’Ikipe y’Igihugu, wagarutse mu Gihugu nyuma yo gufashwa kuvuzwa mu Buhinde akaba yagarutse ameze neza.”
Uretse ikipe y’Igihugu y’Abagore yakiniye, Ufitinema yakiniye amakipe arimo Bugesera WFC na Mutunda WFC.








UMUSEKE.RW