Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 21 cy’abimukira 137 baturutse muri Libya basaba ubuhungiro.
Iryo tsinda rigizwe n’abantu bageze muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye, bakaba barimo 14 bavuye muri Eritrea, 81 bavuye muri Sudani, 21 bavuye muri Ethiopia, na 21 bavuye muri Sudani y’Epfo.
Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.
Guhera mu mwaka wa 2019, ubwo iyo gahunda yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya 2.760. Muri bo abarenga 2.100 bamaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho.
Ubuyobozi bwa UNHCR bushimira Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ku bwitange bashyira muri iyi gahunda yo gutabara ubuzima bw’Abanyafurika ibihumbi n’ibihumbi buri mu kangaratete.


ISOKO: IMVAHO NSHYA
UMUSEKE.RW