Impamvu abafatanyabikorwa bashya baje gukorana na AS Kigali WFC

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

Mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’Abari n’Abategarugori, Uruganda rwa ‘B ONE GIN’ rukora ibinyobwa bisembuye.

Mu minsi ishize, AS Kigali WFC, yerekanye uruganda rwa ‘BE One Gin’, nk’umufatanyabikorwa mushya w’iyi kipe. Uru ruganda rukora ibinyobwa bisembuye (Liquor), ni rwo mufatanyabikorwa wundi munini iyi kipe yabashije kwanguka.

Uretse uyu mufatanyabikorwa, iyi kipe yanungytse Africa Vinoda Group Ltd.

Bavuga ko baje gushyigikira iyi kipe, mu rwego rwo gushyigikira Iterambere ry’Umugore mu Rwanda.

Ibi byatangajwe nyuma y’umukino wa shampiyona, AS Kigali WFC yatsinzemo ibitego 3-2 kuri Kigali Pelé Stadium.

Madamu Uwamahoro Geneviève, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije Akarere ka Nyarugenge, na we yashimiye abafatanyabikorwa b’iyi kipe anasaba urubyiruko gushyigikira Ikipe ziterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

‘Be One Gin’, ni umufatanyabikorwa uje umeze nka kimwe mu bisubizo by’amikoro make iyi kipe ikunze kugira n’ubwo ibyo ruzatanga bitigeze bimenyekana ariko hakaba harimo amafaranga.

AS Kigali WFC yabonye umufatanyabikorwa mushya witwa ‘B ONE GIN’
Abakinnyi ba AS Kigali WFC bazangukira ku bufatanye bw’ikipe ya bo n’abafatanyabikorwa bashya

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *