Umujyi wa Kigali utangaza ko imvura yaguye kuva kuwa 10-13 Mata 2025, yatwaye ubuzima bw’abantu babiri ,inasenya inzu zigera kuri 27,zo mu bice bitandunaye by’umujyi wa Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda, giheruka guteguza Abanyarwanda ko hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu gihugu.
Icyo gihe Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva mu ijoro ryo kuwa 11 kugeza tariki 13 Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengeruzuba ndetse no mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Imvura iteganyijwe ku munsi izaba iri hagati ya milimetero (mm) 25 na 60.
Yavugaga ko ingaruka ziteganijwe guterwa n’imvara nyinshi, harimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri ndetse n’ingaruka ziterwa n’inkuba.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel , yatangaje ko mu minsi itatu iyi mvura imaze igwa, yasenye inzu zitandukanye ariko anasaba abantu gukomeza gufata ingamba zo kwirinda.
Yabwiye RBA ati “Nkuko byari byatangajwe na Meteo Rwanda, kuva tariki ya 10 kugeza tariki ya 13 mu mujyi wa Kigali, mu duce dutandukanye hagaragaye imvura, iyo mvura ikaba yaraguye ari nyinshi ku buryo hari hamwe na hamwe amazi yabaye menshi mu mihanda, ihungabanya urujya n’uruza. Ariko twabonye na raporo hirya no hino mu mirenge , amazu yagizweho ingaruka.”
Yakomeje ati “Kugeza ubu tumaze kubona amazu 27, mu karere ka Nyarugenge harimo amazu umunani, mu karere ka Kicukukiro twabonye amazu 12, naho mu karere ka Gasabo ni amazu arindwi. Akaba ari amazu mu by’ukuri inkuta zavagaho nko kuri bwiherero no ku gikoni. Ariko harimo n’amazu arindwi yangiritse ibice .
Bigaragara ko ubutumwa bwagiye butangwa , abaturage babwitabiriye ku buryo twagize imfu ebyiri.Hari umuntu watwawe n’amazi muri ruhurura, hari n’undi urukutwa rwaguyeho.”
Meya w’Umujyi wa Kigali yasabye abantu gukomeza kwitwararika ndetse n’abagituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka.
Ati “Tukaba dukomeje gufatanya n’abaturage kugira ngo abantu batuye ahantu hashyira ubuzima mu kaga bahimuke ariko tunabakangurira kwirinda kuvogera za ruhurura n’ahandi hari amazi ari umuvu bikaba byatuma atwara abantu . “
Umujyi wa Kigali uvuga ko ufite ingamba zitandukanye zijyanye no kuyobora amazi .
UMUSEKE.RW