Biciye mu Ntako Rusange y’Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Abakora ibikomoka ku mpu “Rwanda Value Association”, Kamayirese Jean D’Amour, ni we wongeye gutorerwa kuyobora kuriyobora.
Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo hateranye inama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango bose ba “Rwanda Value Association.” Kimwe mu byari ku ngingo y’ibyigwa, yari amatora ya Komite Nyobozi y’iri huriro.
Biciye mu majwi bamuhundagajeho biciye mu kumanika amaboko, Kamayirese Jean D’Amour, yongeye gutorerwa kuyobora abanyamuryango b’iri huriro ry’abakora ibikomoka ku mpu.
Uretse kuba hatowe Komite Nyobozi, Komisiyo nzenzuzi na Nyempurampaka, hanashyirwaho abahagarariye RLVCA mu Intara zose. Ndetse hashyizweho na Komisiyo igiye gukirikirana ishyirwamubikorwa rya gahunda z’ishyirahamwe.




UMUSEKE.RW