Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwabwiye Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi ko hari imvugo zigize icyaha ku bazikoresha. bakwiriye gucikaho.
Muri ibi biganiro byahuje inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu, Akagari, Umurenge , Akarere , Polisi ndetse n’Ubugenzacyaha, Umushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye, Nshimiyimana Michelle, avuga ko hari itandukaniro rya Jenoside, gupfobya, guhakana, guhohotera uwarokotse Jenoside ndetse no guha ishingiro Jenoside.
Nshimiyimana avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose.
Ati”Iyo Ngengabitekerezo ya Jenoside igaragarira mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa mu bundi buryo.”
Nshimiyimana yabwiye izo nzego ko icyaha cyo gupfobya ari ikintu umuntu agaragariza mu ruhame kandi ku bushake, imyitwarire igamije kugabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside, koroshya uburyo Jenoside yakozwemo, kugaragaza imibare itariyo y’abazize Jenoside.
Ati”Icyaha cyo guhakana Jenoside ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe ku bushake kandi mu ruhame kigamije kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside atari Jenoside.”
Avuga ko hari kandi kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda, kwemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyeri cyangwa se ko Jenoside itateguwe.
Avuga kandi ko hari icyaha cyo guha ishingiro Jenoside hakaba abayishimagiza, abayishyigikira cyangwa bakemeza ko Jenoside ifite ishingiro.
Nshimiyimana yavuze ko icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside ari imyitwarire igamije guhohotera, gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagura, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ku yarokotse Jenoside.
Uyu Mushinjacyaha yabwiye inzego ko hari abitiranya izo nyito ndetse bajya gutanga ikirego mu butabera bakananirwa kubisobanura.
Avuga ko hari n’ingingo zihana buri icyaha hiyongereyeho ihazabu ya buri cyose.
Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko bihaye umukoro wo kujya gusobanurira abaturage muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko itandukaniro riri hagati y’izo nyito n’ibihano biteganywa ku wakoze kimwe muri ibi byaha.
Ati”Tuzibanda ku bigo by’amashuri kubera ko birimo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaza Ingengabitekerezo.”
Ubushinjacyaha buvuga ko mu madosiye bwakiriye arebana n’icyaha cy’Ingengabitekerezo, Akarere ka Kamonyi kaza mu myanya y’imbere mu turere dufite imibare y’abagaragaweho iki cyaha, bukavuga ko abenshi ari urubyiruko.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi