Kapiteni wa Liverpool yongereye amasezerano

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Myugariro wo hagati wa Liverpool unayibereye kapiteni, Virgil van Dijk, yongereye amasezerano azamugeza mu 2027.

Ni amasezerano yongerewe kuri uyu wa Kane nk’uko iyi kipe yabigaragaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo. Virgil van Dijk yongereye amasezerano y’imyaka, asanga andi mashya y’imyaka ibiri y’Umunya-Misiri, Mohamed Salah.

Akimara gushyira umukono ku masezerano, uyu myugariro ufatiye runini iyi kipe, yavuze ko yishimiye kuba akiri umukinnyi w’iyi kipe.

Ati “Ndishimye cyane. Ndanyuzwe cyane. Ni amarangamutima menshi kuri njye. Ni ibyiyumvo by’ibyishimo”

Van Dijk yageze muri Liverpool mu 2018 avuye muri Southampton. Amaze kuyikinira imikino 314, ayitsindira ibitego 27.

Virgil van Dijk akomeje kwishimira ikipe arimo
Yongereye amasezerano y’imyaka ibiri
Ni umusore uvuga ko anyuzwe n’ikipe ye

 

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi