Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona, umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yahise afata icyemezo cyo kwirukana uwayitozaga, Gyslain Bienvenu Tchiamas.
Ibi byabaye nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé kuri uyu wa Gatanu. Gasogi United yatsinzwe ibitego 2-0 byatsinzwe na Chukwuma Odili na Ngabonziza Pacifique.
Perezida w’Urubambyingwe, KNC, nta bwo yanyuzwe n’uko ikipe ye yitwaye bituma ahita afata icyemezo gikakaye cyo kwirukana Umufaransa wayitozaga, Gyslain Bienvenu Tchiamas. Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko uyu muyobozi yanirukanye umunyezamu, Dauda Ibrahima Baleri ariko abafana bamusabira imbabazi birangira ababariwe, cyane ko asanzwe ari umunyezamu mwiza.
Umuvugizi wa Gasogi United, Mutabaruka Angeli yagize ati “Ahubwo twamubwiye ko ashaka uburyo yahindura imitoreze agashaka intsinzi ariko biranga. Yari amaze imikino myinshi atitwara neza. Kuva mu kwa mbere byaranze.”
Ku nshuro ya Kabiri KNC yirukana uyu mutoza. Ubwa mbere byarangiye bibereye imbere mu ikipe ariko bagira uko babikemura, birangira agumye mu kazi. Ni umuyobozi utajya wihanganira abatoza mu gihe umusaruro w’ikipe abereye umuyobozi wabaye nkene.
Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, Gasogi United yahise ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 27. Iziyiri inyuma mu gihe ejo zatsinda, yakwisanga mu myanya ya 11 cyangwa 12.



UMUSEKE.RW