Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo watangaje ko kuba Joseph Kabila yageze muri icyo gihugu “bidakwiye guteza impungenge.”
Amakuru yo gusubira muri DRC kwa Kabila yatangajwe bwa mbere na radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ku wa gatanu nijoro.
RFI, yatangaje ko yerekeje murwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Abajijwe niba ashobora kwemeza ko Joseph Kabila yageze i Goma, umuvugizi wa M23 Lawrence Kanyuka yabwiye BBC ati”Simbona ikibazo na kimwe cyaba gihari.”
Kanyuka yakomoje ku ngingo ya 30 y’itegekonshinga rya DRC, avuga ko umuturage wese w’icyo gihugu afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka no kwisanzura mu ngendo.
Ati”Perezida Joseph Kabila ni umuturage wa DRC cyo kimwe nanjye kandi simbona impamvu [kuba yaba ari i Goma] bikwiye guteza ikibazo na kimwe.”
Ingingo ya 30 y’itegekonshinga rya DRC ryo mu 2006, nkuko ryavuguruwe mu 2011, ivuga ko “umuntu wese uri ku butaka bw’igihugu afite uburenganzira bwo kuhakorera ingendo mu bwisanzure, kuhatura, kuhava no kuhagaruka, mu buryo buteganywa n’amategeko.”
“Nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika, guhatirwa guhunga, [no] guhatirwa gutura ahatari iwe hasanzwe.”
Leta ya Congo ishinja Kabila wamaze imyaka 18 ku butegetsi kugeza asimbuwe na Perezida Félix Tshiseked mu 2019 nyuma y’amatora yanenzwe kubamo uburiganya kuba ari we uri inyuma y’umutwe wa M23, ibyo we ahakana.
Ku itariki ya 8 Mata uyu mwaka, RFI n’ikinyamakuru Jeune Afrique byari byatangaje ko Joseph Kabila agiye gusubira mu gihugu cye “bidatinze”, anyuze “mu gice cy’uburasirazuba”, bivuga ko yabyemeje mu nyandiko.
RFI na Jeune Afrique byari byasubiyemo inyandiko ye ivuga ko agiye gutaha kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo
UMUSEKE.RW