N’ubwo yatsinzwe na Nyagatare Women Football Club ibitego 2-1, Macuba Women Football Club y’i Nyamasheke, yegukanye igikombe cya shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo mu Akarere ka Nyamasheke mu Intara y’i Burengerazuba, hasorejwe shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri.
Macuba WFC yari yaramaze kwegukana igikombe cya shampiyona, yari yakiriye Nyagatare WFC yasabwaga gutsinda ngo ibone itike yo kuzakina mu Cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w’imikino 2025-26.
Mu bitabiriye umukino, harimo Visi Perezida wa Kabiri w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Ushinzwe Tekinike n’Iterambere, Mugisha Richard, Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe, Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Turatsinze Amani, Perezida wa Macuba WFC n’abandi.
Mbere yo gutangira uyu mukino, habanje gufatwa umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umukino watangiye Nyagatare WFC ifite inyota yo kubona igitego ndetse biza kuyikundira ku munota wa 32 ubwo Josiane Dushimimana yabonaga izamu.
Iyi kipe yo mu Karere ka Nyagatare yari nziza biciye kuri Samantha Umurungi, Umutoni Rehma na Abimana Henriette, yahise itangira gukina imipira miremire, bituma isoza igice cya Mbere n’igitego 1-0.
Mu kugaruka mu gice cya Kabiri, Macuba WFC yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse bituma yishyura igitego ku munota wa 49 cyatsinzwe na Dukundane Cecile.
Iki gitego cy’iyi kipe iterwa inkunga na Kaminuza ya Kibogora Polytechnic, cyasobanuraga ko Gakenke WFC yari ifite amanota ane yari kuzamukana na Macuba WFC iyo birangira gutya.
Gusa Nyagatare WFC yiganjemo abakiri bato, nta bwo yacitse intege kuko yakomeje gusatira cyane ishaka igitego cya Kabiri ndetse kiza kuboneka.
Ku munota wa 73, ni bwo iyi kipe y’i Nyagatare yabonye igitego cya Kabiri nyuma y’ikosa ryakorewe Rehma maze Abimana Henriette ararihana umupira ukubita igiti cy’izamu ariko ubarutse aba bakobwa bawusubizamo.
Bacunga igitego cya bo kugeza iminota 90 irangiye, bahita bazamukana na Macuba WFC yari ifite amanota arindwi mu gihe bo bagzie amanota atanu.
Nyuma y’uyu mukino, Visi Perezida wa Kabiri muri FERWAFA Ushinzwe Tekinike n’Iterambere, Mugisha Richard, yavuze ko bishimiye aya makipe yombi yazamutse kuko ari intambwe nziza.
Uyu Muyobozi, yakomeje avuga ibi binasobanura ko mu Rwanda hari impano z’abato muri ruhago y’Abagore ahubwo bakwiye gukurikiranwa neza.
Ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona, yahawe igikombe, imidari, imipira itanu yo gukina na miliyoni 3 Frw igomba guhabwa. Iya Kabiri yahembwe miliyoni 1 Frw.










UMUSEKE.RW