Minisitiri w’Ingabo yageneye ubutumwa abarota gutera u Rwanda

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yabwiye abagifite ibitekerezo byo gutera u Rwanda no kurusubiza mu icuraburindi ko batazabigeraho, avuga ko uwo mugambi usa n’inzozi batazigera bakabya.
Yabigarutseho ku wa 15 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel de Ruhengeri n’abajugunywe mu mugezi wa Mukungwa mu Karere ka Musanze.
Minisitiri w’Ingabo Hon. Juvenal Marizamunda yavuze ko Kwibuka biha Abanyarwanda bose imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagarutse ku bategura umugambi wo gutera u Rwanda no guhungabanya ubuyobozi bwitorewe nabaturage, ko ibyo bapanga batazigera babigeraho.
Ati: “Abayobozi babo, mu bushishozi buke, bakirata bavuga ko bazabigeraho — kurota ko basubiza u Rwanda mu icuraburindi ni inzozi mbi batazigera bakabya.”
Yavuze ko hakiri abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, haba mu gihugu imbere bibasira abarokotse, ndetse no hanze bakayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muhumure kuko umucyo watashye mu gihugu cyacu, icuraburindi ryararangiye kandi umwijima ntuzongera gutaha mu gihugu cyacu ukundi.”
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda yavuze ko ubutabera bwafashe ingamba ku bagikora ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko batazihanganirwa kuko amategeko azakora akazi kayo.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo, yasabye ko habaho umwihariko mu guhana no gukurikirana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Ntabwo umuntu uzajya atuka undi mu ruhame amugarura mu mateka ya Jenoside azajya afungwa ngo ahite arekurwa. Ubutabera buzabihe umwanya n’umwihariko kugira ngo bitazasubira ukundi.”
Minisitiri Marizamunda yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze
Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *