Muhanga: Impanuka y’ikirombe  yahitanye Umugabo

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Impanuka y’ikirombe  yahitanye Umugabo

Impanuka y’ikirombe  gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye  Mukeshimana Damascène w’imyaka 24 y’amavuko.

Iyi mpanuka y’ikirombe  yishe Mukeshimana  Damascène yabereye mu Mudugudu wa Buyoga, Akagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi.

Gitifu w’Umurenge wa Kabacuzi Gihana Tharcisse  avuga ko uyu Mukeshimana Damascène yabanje gukomereka bikabije ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Rutobwe  guhabwa serivisi y’ubuvuzi.

Ati”Yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Rutobwe aho twari twamujyanye.”

Gitifu Gihana avuga ko Kampani yacukuragamo amabuye y’agaciro yari ifite ibyangombwa byemewe kandi ko abakozi  bayo bashyizwe mu bwishingizi.

Yagize ati”Kampani yakoreraga niyo yamujyanye kwa Muganga  mu Rutobwe ndetse no mu buruhukiro iKabgayi.”

Mukeshimana yari atuye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Kayumbu Akarere ka Kamonyi , Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko Mukeshimana  yakomokaga mu Murenge wa Musasa Akarere ka Rutsiro.

Nyakwigendera asize Umugore n’umwana umwe.

Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

Mu birombe bitandukanye byo mu Karere ka Muhanga na Kamonyi hakunze kumvikana impanuka za hato na hato ziganjemo abahebyi bacukura mu buryo butemewe.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Yisangize abandi