Ntazinda wari Mayor wa Nyanza akimara kweguzwa “yafunzwe”

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ntazinda Erasme wayoboraga Akarere ka Nyanza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntazinda Erasme, wayoboraga Akarere ka Nyanza.

Tariki ya 15 Mata 2025, nibwo hasakaye inkuru y’uko Inama Idasanzwe yateranye yeguje Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze.

Itangazo akarere ka Nyanza kasohoye nta byinshi mubyo Ntazinda Erasme yaba atarujuje byavuzwe.

Abakoranaga na we babwiye UMUSEKE ko nyuma y’uko Ntazinda Erasme yegujwe yahise anatabwa muri yombi na RIB.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yemereye UMUSEKE ko Ntazinda yatawe muri yombi.

Yagize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho.”

Dr. Murangira yirinze gutanga amakuru arambuye ku byo Ntazinda Erasme akurikiranwaho, avuga ko nta byinshi yatangaza ubu kugira ngo atabangamira iperereza rikomeje.

Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we.

Amakuru avuga ko Mayor Ntazinda “yagaragaweho imyitwarire idahwitse” no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu buryo butari bwo.

Mayor wa Nyanza yatakambye biba iby’ubusa areguzwa!

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi