Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukozi we wo mu rugo

Ubushinjacyaha burarega umukoresha icyaha cyo gusambanya  umukozi we wo  mu rugo, akanamutera inda. Icyaha uriya mukoresha we ahakana.

Jean Claude Itangishaka wo mu Mudugudu wa Bunyeshywa mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza niwe wari imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho aregwa icyaha cyo gusambanya umukozi we akanamutera inda.

Uyu wari umukozi wo mu rugo yari umwana w’imyaka 16.

Ubushinjacyaha buravuga ko uyu mugabo Claude Itangishaka yabwiye umukozi we kujya kuryamisha umwana wo mu rugo maze umwana amaze gusinzira aho yari aryamanye n’umukozi, uwo mugabo ahita agenda afata umwana amujyana mu kindi cyumba maze asambanya uwo mukozi, aza no kumutera inda, amwizeza ko azamufasha nyuma aza kubyara.

Ubushinjacyaha buravuga ko hari abatangabuhamya bavuga ko babonaga uriya Itangishaka Claude afitanye umubano udasanzwe n’uriya mukozi we kuko batari babanye nk’umukozi n’umukoresha ahubwo bari babanye nk’umugore n’umugabo.

Ubushinjacyaha bushingiye ko hafashwe ibipimo bishobora kugaragaza ko umwana ari uwa Itangishaka bityo mu gihe ibipimo bitaraza , Itangishaka yaba yaba akurikiranwe afunzwe by’agateganyo.

Claude Itangishaka usanzwe ari umugabo w’abana bane mu rukiko ntiyavuze amagambo menshi cyakora yahakanye ko atasambanyije uriya mukozi bamubeshyera binagendanye ko Claude yabaga ari mu kazi kandi n’umugore we yabaga ahari binagendanye ko babanaga.

Me Jean Paul Mpayimana wunganiye uyu mugabo niwe waranzwe no gutanga ibisobanuro byinshi avuga ko umukiriya we yarenganyijwe.

Me Mpayimana Jean Paul yabwiye urukiko ko hari abavuga ko umukiriya we kuba yari afitanye umubano udasanzwe kugera naho babana nk’umugore n’umugabo ibyo nta shingiro bifite kuko umubano w’abantu babana nta gipimo runaka cy’umubano baba bagomba kugirana.

Me Jean Paul ati”Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha ni ngombwa ko umukozi abana n’umukoresha we baryana?”

Me Mpayimana Jean Paul aravuga ko itariki uyu mwana urega avuga  yagereye Kwa Claude, iyo Claude avuga ko umukozi yagereye iwe, iyo inshuti y’uriya mwana avuga ko yagereye Kwa Claude ari amatariki atandukanye.

Me Jean Paul ati”Uko gushidikanya badahuza amatariki na byo birarengera umukiriya wanjye bityo akwiye kurenganurwa agafungurwa.”

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko umwana yavuze ko asambanywa umukoresha we Claude yavugije radiyo cyane ndetse uriya mwana anavuza induru.

Me Jean Paul ati”Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha ni gute umuntu yavuza radiyo cyane ndetse n’umukozi akavuza induru, maze umugore ntajye kureba icyabaye cyangwa se abana bo muri urwo rugo ntibarebe icyabaye? Niba ataratabawe se muri iryo joro ari gusambanwa bucyeye bwo yakoze iki? Twibukiranye ko uriya mwana yari afite inshuti yari no kuzibwira ariko ntiyabikoze, ahubwo yabivuze yaranavuye Kwa Itangishaka Claude yaratashye.”

Me Jean Paul yavuze ko hari umutangabuhamya we ubwe uvuga ko yabonye uriya mwana afite inda aramubaza ati”Ese ko ufite inda nini?” Umwana we aramusubiza ati”Iyi nda ubona niy’ibiryo” Yageze iwabo agaruka avuga ko ya nda yitaga iy’ibiryo yarabaye inda y’imvutsi dore ko yanabyaye.”

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko umwana avuga ko yasambanyijwe tariki ya 21 Nyakanga 2024 abyara tariki ya 12 Werurwe 2025 bivuze ko yabyaye umwana inda ifite amezi 8 n’icyumweru kimwe.

Yongeraho ko  mu busanzwe umuntu abyarira amezi icyenda ashobora kurengaho kandi nyamara umuganga yemeje ko umwana yavutse nta kibazo afite ndetse yuzuye ko na byo byanarengera umukiriya we  kuko igihe umwana avuga ko yaba yarasambanyijwe uretse ko atari na byo cyereka byibura iyo abyara taliki ya 21 Mata 2025 cyangwa nyuma yaho ariko na byo byerekana ko umukiriya we arengana.

Me Mpayimana Jean Paul yavuze ko umwana yapimwe ndetse n’umukiriya we hapimwa DNA.

Me Jean Paul ati”Ko ubushinjacyaha buvuga ngo bategereza haze ibyo bipimo nibiza hashize amezi ane umukiriya wanjye afunzwe byaba igisubizo Koko?”

Me Jean Paul yakomeje agira ati”Ese ibyo bipimo bije bikagaragaza ko umwana atari uwa Itangishaka Claude amaze amezi ane mu buroko yaba yarazizi iki Koko? Ntikaba ari akarengane Nyakubahwa Perezidante w’iburanisha? Nta mpamvu yatuma Claude agomba kuguma ku bigori atabishaka dore ko ufunzwe ariyo ndyo agenerwa.”

Me Mpayimana Jean Paul yasoje asaba ko umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa adufunzwe by’agateganyo.

Niba nta gihindutse umucamanza azasoma uru rubanza taliki ya 08 Mata 2025 niba Itangishaka Claude azakurikiranwa adafunzwe cyangwa azakurikiranwa afunzwe.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Pio di Dio

    Amatariki uriya mukozi yatanze ni yo kuko ukwezi k’umubyeyi kubarirwa iminsi 28. Kandi iyo inda igize amezi 8 arenzeho n’umunsi umwe gusa bayibarira amezi 9.