Nyanza: Umugore akurikiranyweho kuvuga amagambo akomeretsa uwarokotse Jenoside

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
I Nyanza Umugore yabwiye mugenzi we amagambo yuzuye ingengabitekerezo  ya Jenoside

Umugore wo mu karere ka Nyanza yareze mugenzi we mu nteko z’abaturage ko yamubwiye amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside maze ahita atabwa muri yombi.

Byabaye kuwa 22 Mata 2025 mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Gahunga mu Mudugudu wa Kigohe.

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore witwa Mukangenzi  bikekwa ko yagaragaweho n’amagambo  y’ingengabitekerezo ya jenoside .

Amakuru avuga ko  yabwiye uwitwa Mukampoza ngo “ntawupfakara rimwe.”

Yongeraho ko  “yagize amahirwe arapfakara naho ubundi ntanubwo yari kubona ibimuhagije.”

Abatuye hariya babwiye UMUSEKE ko mu nyandiko yanditswe n’umukuru w’umudugudu, bigaragara ko yabivuze tariki ya 14 Mata 2025.

Ikindi  bikekwa ko yamubwiye ko nubwo “umugabo we yapfuye muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ubu mu kwa kane yamumukurikiza.”

Intandaro y’ibi byose abatuye hariya bahamiriye UMUSEKE ni uko Mukangenzi yonesheje imyaka ya mugenzi we ajya kumwihaniza niko kumubwira ariya magambo.

Ukekwa kandi  yonesheje  imyaka ya Mukampoza aranayirandura amakuru akaba yamenyekanye ari uko Mukampoza abivuze mu nteko y’abaturage amurega.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahunga, Tuyishimire Stiven ,yabwiye UMUSEKE ko ukekwa yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza

Ukekwa  akaba yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Nyagisozi.

Gusa ikindi abatuye hariya bavuga, ngo ni uko  bariya bagore  basanzwe bafitanye amakimbirane.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi