PL yasabye Abanyarwanda kwitandukanya n’amacakubiri

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Hon. Senateri Donatille Mukabalisa, Perezida wa PL

Hon. Senateri Donatille Mukabalisa, Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), yasabye Abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe nk’umusingi w’iterambere, no kwitandukanya n’amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho ku wa 13 Mata 2025, mu muhango wo kwibuka abari abayobozi n’abayoboke b’ishyaka PL bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko kubibuka ari ukubaha agaciro no kuzirikana ubutwari bwabaranze bashinga Ishyaka PL, aho bangaga akarengane kashyirwaga mu bikorwa n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside.

Yagize ati “Ni ubutwari tubashimira, ariko cyane cyane tugashimira ubutwari bw’ingabo za RPA-Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba barabashije guhagarika Jenoside.”

Senateri Mukabalisa yasabye Abanyarwanda gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, kuko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ari umusaruro w’ubufatanye.

Ati “Ni urugendo rurerure ariko rwashobotse kubera ubwitange no kwiyemeza kwa buri Munyarwanda kugira ngo agire uruhare muri gahunda zose zigamije iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hirya no hino, haba mu gihugu, mu karere, ndetse no ku Isi.

Ati “Barakoresha imbuga nkoranyambaga, ibitangazamakuru binyuranye, ibyo byose icyo dusaba abakuru, ariko cyane cyane urubyiruko, twese duhaguruke dufatanyirize hamwe kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Senateri Mukabalisa yavuze ko u Rwanda rwahuye n’akaga ko gukolonizwa n’igihugu cy’Ububiligi, cyaremye amoko mu Banyarwanda, kigategura Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kikaba gikomeje guhemukira u Rwanda.

Ati ” Tuzakomeza dushyire hamwe nk’Abanyarwanda, turwanye imigambi yabo mibisha kandi tuzabigeraho nidufatanyiriza hamwe twese.”

Mu banyapolitiki bibukwa bahoze ari abayoboke ba PL barimo: Landouard Ndasingwa, Vénantie Kabageni, Kayiranga Charles, Niyoyita Aloys, Justin Ngagi, Jean de la Croix Rutaremara, Dr. Jean Baptiste Habyarimana, Rwayitare Augustin, Kamenya André, na Nyagasaza Narcisse.

Hacanwe urumuri rw’icyizere mu Kwibuka abayobozi n’abayoboke ba PL bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasaderi Joseph Nsengimana yagarutse ku mateka ya PL, uko yarwanyije akarengane n’uko abayoboke bayo batotejwe n’ubutegetsi bwa Habyalimana

Hon. Senateri Donatille Mukabalisa, Perezida wa PL

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *