Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umuryango mugari w’ikipe ya Police FC, wasuye Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru. Abarimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi bakozi ba buri munsi b’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, bari Bahari bose.
Ubwo binjiraga muri uru Rwibutso, basobanuriwe amateka yaranze Igihugu n’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa n’Ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal.
Basobanuriwe kandi uko Ingabo za FPR Inkotanyi, zatangije urugambaga rwo guhagarika iyo Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi. Basoje uru rugendo rwa bo, bashyira indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye ku wa 7 uku kwezi, izarangira tariki ya 4 Nyakanga 2025.




UMUSEKE.RW