Ubuyobozi bwavuze ku basore 15 benewabo bari bagize impungenge z’uwabajyanye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Akarere ka Nyanza mu ibara ry'umutuku

Nyanza: Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burahumuriza abaturage bari bafite impungenge nyuma y’uko hari umuntu waje agatwara abasore 15 agiye kubaha akazi, abaturage bakaba bavuga ko bumvise amakuru y’uko bafatiwe muri Nyungwe bagiye mu mitwe y’iterabwoba, ibyo ubuyobozi bwabihakanye.

Taliki ya 15 Mata 2025 mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere Nyanza mu santire ya “Bleu Blanc” haje umugabo utarahise amenyekana, avuga ko ari Umushi abwira abasore biganjemo urubyiruko ahasanze barimo gushaka akazi, abizeza kukabaha.

Umwe mu baturage mu uwo murenge wa Rwabicuma yabwiye UMUSEKE ko yumvise ko abo bantu babwiwe ko bagiye guhabwa akazi ko gupakira imicanga imodoka, uwo muntu akajya abahemba amafaranga ibihumbi makumyabiri ku modoka imwe (20,000Frw) yapakiwe, bityo akanabizeza kubategera akabageza aho akazi kari.

Uriya muturage yakomeje avuga ko bwakeye uriya muntu azana imodoka ya minibus arabajyana bageze ahazwi nko ku Bigega abategera imodoka ya coaster bajyendamo.

Yagize ati “Mudutabarize abantu bacu ntituzi aho bagiye, ndetse na bo ntibari bahazi birashoboka ko baba barajyanwe mu mitwe y’iterabwoba, kuko dufite impungenge kugeza ubu ntituzi aho bari.”

Undi na we yavuze ko umuntu we yagiye atazi ibyo arimo, hakaba hari abari kumubwira [nubwo nta gihamya abifitiye] ko baba bafatiwe muri Nyungwe bashaka kwambuka.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick yabwiye UMUSEKE ko abo baturage batajyanwe mu mitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Ntabwo aribyo kuko abantu bavuye i Mushirarungu bagiye mu kazi mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Kayumbu kandi n’ubuyobozi bwaho burabizi ko bariho barakora nta kibazo.”

Abo baturage bavuye i Mushirarungu bajyanywe n’ubaha akazi, bagera kuri 15.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE na we yabwiye UMUSEKE KO abo basore 15, hari ikigo cy’ubucuruzi (company) barimo gukorera mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Kayumbu, akagari ka Muyange, umudugudu wa Nyarurembo.

Yavuze ko iyo company irimo kubaka ruhurura ivana amazi mu Kigo Nderabuzima cya Kayumbu.

SP Emmanuel HABIYAREMYE yasabye abaturage gushira impungenge, kuko ibyo batekereza ngo ntabwo aribyo. Ati “Nta nubwo byanashoboka umutekano w’abaturage urarinzwe.”

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi