Umwarimu witwa Nsekanabo Hubert, Ubushinjacyaha buramurega gusambanya umunyeshuri, we akaburana abihakana avuga ko yabyemejwe n’uko yafatiweho umuhoro.
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu bwazanye mwarimu Hubert Nsekanabo imbere y’urukiko.
Bwavuze ko umwarimu aregwa gusambanya umwana w’umunyeshuri, ngo umwana yagiye kwiyogoshesha maze mwarimu Nsekanabo aramukurikira bageze ku ishuri ribanza rya Ruyenzi, riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza amujyana mu ishuri arafunga, aramusambanya amutera inda.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko uko iminsi yashiraga umwana yumvaga atameze neza, maze iwabo bamujyana kwa muganga basanga aratwite, bamubajije uwamuteye inda ababwira ko ari mwarimu Nsekanabo Hubert.
Mwarimu Nsekanabo Hubert ngo yemeye ko byacecekwa, ndetse yiteguye gufasha umunyeshuri ibibazo byose yari guhura na byo.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Uyu mwarimu uri imbere yanyu ubwe yiyandikiye urupapuro yemera ko azafasha uyu munyeshuri kugira ngo bikunde bicecekwe.”
Ubushinjacyaha buremeza ko nyuma umunyeshuri yiyemeje kwitandukanya n’ababyeyi be aza kwandikira ubuyobozi bw’ishuri abusaba ko yarenganurwa kuko mwarimu Hubert yamuteye inda.
Ubushinjacyaha bukavuga ko mu bihe bitandukanye mwarimu Hubert yahaga uriya munyeshuri amafaranga, ndetse yanahaye nyina w’uriya munyeshuri amafaranga kugira ngo bikunde bicecekwe.
Ubushinjacyaha bugasaba ko mwarimu Hubert yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Mwarimu Nsekanabo Hubert yiregura yavuze ko icyaha cyo gusambanya umunyeshuri atagikoze
Mwarimu Nsekanabo ati “Ubusanzwe ikigo kigira abazamu ntabwo nari kujyana umunyeshuri mu kigo ngo abazamu bo kutadufata.”
Ku bijyanye n’inyandiko mwarimu Hubert yiyandikiye yemera ko yateye inda uriya munyeshuri, ndetse azamufasha buri kibazo azahura na cyo cyose, Hubert yavuze ko ubusanzwe nyina w’uriya munyeshuri yari umupagasi we amukorera ibiraka nko guhinga, kubagara imyaka n’ibindi.
Mwarimu Hubert ati “Nyina w’uriya munyeshuri yarampamagaye ansaba ko naza iwe maze se w’umwana asohokana umuhoro, awumfatiraho antera ubwoba ambwira ko nintemera ndetse ngo nandike ko nasambanyije umwana we, anyica ku buryo hari na nyirarume wankubise inkoni, mbona nta bundi buryo nandika ngira ngo nigobotore.”
Urukiko rwabajije mwarimu Nsekanabo ikigaragaza ibyo, mwarimu Hubert ati “Ni ibintu byari bipanzwe igihe, abo bantu bari bamfitiye ishyari kuko babonaga ndi gutera imbere.”
Mwarimu Hubert Nsekanabo yavuze ko bakimara kumufatiraho umuhoro, ndetse no kumutera ubwoba yahamagaye nimero y’umukuru w’Umudugudu arayibura, ahamagara numero y’ushinzwe umutekano na yo arayibura, bucyeye ajya ku kazi yiteguye ko ari bwake uruhushya akajya kubarega.
Ngo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwamufatiye mu ishuri ari kwigisha, ariko yari mu nzira na we zo kujya kurega.
Urukiko rwongeye kubaza mwarimu Hubert ngo ‘Uwakubwira ngo wishe umuntu, wahita ubyemera ndetse ukanabishyira mu nyandiko, kandi utabikoze, kuki utavugije induru?’
Mwarimu Hubert ati “Ntayo navugije gusa natabaje mudugudu na mutekano kuri telefone ndababura.”
Mwarimu Hubert Nsekanabo yahakanye ibyo guha amafaranga uriya munyeshuri yemera ko yayahaye nyina kuko yamutakiye ko arwaje umwana.
Mwarimu Hubert avuga ko umunyeshuri atarabyara, kandi we batamupimye.
Me Aime Niyomusabye Emmanuel wunganiye mwarimu Nsekanabo, yavuze ko umwana we ubwe yivugiye ko mwarimu yamujyanye mu ishuri aramufungirana, maze umunyeshuri arasakuza aranga aramusambanya ndetse barangije umwana asohoka arira.
Me Aime ati “Ni gute abazamu b’ishuri batari gutabara, cyangwa ngo babone umunyeshuri arira ngo bihutire kumubaza ibimubayeho?”
Me Aime avuga ko umukiriya we yashyizweho igitutu n’iterabwoba bucya ajyanwa muri RIB bamaze gukora umugambi wabo.
Ati “Gucura umugambi wabo byakozwe mu buryo bwa mugire vuba, mugire vuba kugira ngo bakunde bafunge mwarimu Hubert.”
Me Aime yasabye ko mwarimu Nsekanabo yazapimwa bikagaragara niba uwo mwana ari uwe, ndetse akaba yagira ibyo ategekwa akabyubahiriza ariko nta komeze gufungwa akarekurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwongeye gufata ijambo bwemeje ko iriya nyandiko yanditswe na mwarimu Hubert nta gitutu yashyizweho kuko niba avuga ko yabuze ba mudugudu, atabuze Polisi ahubwo yicecekeye gusa.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Ntiyatabaje, ntiyamenyesheje ubuyobozi kuko mwarimu Hubert we yanijyaniye umuntu wasinye ku rupapuro wagombaga kumufasha kuri iki kibazo.”
Me Aime yavuze ko uwo bavuga ko yasinye kuri urwo rupapuro RIB yamubajije iti “Ese waba uzi ibyanditse ku rupapuro wasinyeho?” Maze nawe arasubiza ati “Ntabyo nzi napfuye gusinya gusa.”
Mwarimu Hubert Nsekanabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya akanatera inda umwana w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ku kigo cya G.S Ruyenzi mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.
Gusa Mwarimu Hubert Nsekanabo we yigisha kuri kiriya kigo mu mashuri abanza.
Niba nta gihindutse umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza azatangaza icyemezo ko mwarimu Hubert Nsekanabo yakurikiranwa afunzwe cyangwa adafunzwe by’agateganyo taliki ya 08 Mata 2025.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza
Byaba bibabaje kuba abakaturereye aribo baratwangiriza abana,nukuri ikiha nikimuhama azahanywe
wasanga arengana sha. abana bari hanze aha barazikina
Rero abacamanza bagomba kujya bashishoza kuko hano mugiturage habera ibintu byinshi, ubwo ntabwo baziko umuntu agutumira iwe bikarangira agufatiyeho icyuma ngo umusambanyirije umugore bakaguca million yinkwano! None waherahe ubuhakana
Isi ni hatari wasanga ari uburyo bwapanzwe bwo kumukuramo amaf cg kumwikiza kuko ababyeyi bubu nabo ntabwo boroshye ndabona abarimu batorohewe Imana I’ve ibafasha.
Ni hatari.
Niba yarabikoze azahanwe pe! Ariko nta mpamvu yo gukeka kuko DNA nta wayihimba, nibabigire bive mu nzira.
Gusa, ababishinzwe bazaahyireho itegeko rirengera umuntu uregwa mu Rwanda rwacu rwiza, mu gihe umuntu ashinjwa ibinyoma, agafungirwa n’ubusa cg agashyirwaho icyasha kimwanduriza isuura muri communauté.
Ugasanga umuntu afunzwe inyaka runaka cg amezi runaka azira ubusa, nyuma agatsinda abamuburanyaga, urukiko ruti ngaho itahire:
Ku kazi bakamusezerera, gufungwa bikamugiraho ingaruka n’umuryango we, kandi nta wamurenganura.
Abakora ibyaha bajye bahanwa, ariko n’umuntu ufungiwe ubusa ajye ahabwa indishyi, cg se bajye bakurikirana uregwa adafunzwe namara guhamwa n’icyaha afungwe, nabatsinda akomeze ubuzima bwe busanzwe.
Imana niyo ica imanza zitabera
Leave a Comment