Yagarukanye imbaraga! Twumvane indirimbo nshya ya Richard Nick Ngendahayo

Yanditswe na NDEKEZI Johnson

Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Uri Byose Nkeneye”, aca amarenga y’imishinga ikomeye mu muziki yiganjemo indirimbo nshya.

Nyuma y’imyaka irenga 15 atari mu Rwanda atanakora cyane ibya muzika, Richard Nic Ngendahayo yagarukanye imbaraga n’umutima wuzuye kuramya.

Ku ikubitiro yasohoye indirimbo “Uri Byose Nkeneye” yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025.

Iyi ndirimbo ye nshya ikomeje gukundwa cyane n’abakunzi b’umuziki wa gospel, niyo yatumye agaruka mu buryo bukomeye mu muziki.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane binyuze mu Album ye “Niwe”, avugako “Uri Byose Nkeneye” ari intangiriro ya album ye ya gatatu itegerejwe n’abakunzi be.

Ati “Si indirimbo gusa, ahubwo ni isengesho, icyifuzo, n’ubuhamya bw’umutima, bufite imbaraga nyinshi.”

Avuga ko “Iyi ndirimbo itanga ubutumwa bw’uko nta kindi cy’ingenzi kiruta kwizera no kwishingikiriza ku Mana mu rugendo rwa buri munsi. Ifite amagambo yuje urukundo rwinshi no kumenya ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro n’ubuzima.”

Richard Nick Ngendahayo yaciye amarenga y’imishinga ikomeye ashyizeho umutima muri iyi minsi, agaragaza ko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze nk’aho yavuze ko ‘inanga ziramanuwe’.

Yanditse ati: “Icyuho kirujujwe. Inanga ziramanuwe. Imirya irasubiranye. Ijwi rirangururira mu butayu, rigarutse ryumvikana ubudahagarara ubwo isaha y’Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isiraheli igeze. Mumfashe tumucire bugufi. Turangurura tuti: ‘URI BYOSE NKENEYE’ Maze rero, mwarakoze kuntegereza mwihanganye. Yesu abahe umugisha mwinshi. Murakarama!”.

Reba hano indirimbo nshya ya Richard Nick Ngendahayo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi