Nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2025, abakinnyi ba Rayon Sports bashyamiranye kugeza ubwo bafatana mu mashingu bakizwa n’aba APR FC bari bahanganye.
Si ugutsindwa gusa ahubwo mu bakinnyi ba Gikundiro, hasigayemo umwiryane washoboraga gutuma banarwana iyo ab’Ikipe y’Ingabo batahagoboka.
Byagenze bite?
Ubwo umukino wari urangiye, Elenga Kanga Junior, yegereye Abeddy Biramahire, amufata amwuka inabi ndetse afite umujinya mwinshi.
Abakinnyi ba APR FC bari hafi barimo Niyigena Clèment, Yunussu, Byiringiro Gilbert na Denis Omedi, bahise batabara bababuza gukomeza gushyamirana.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko aba bakinnyi ba Rayon Sports, bapfuye ko mu mukino habayeho kwikunda cyane k’umwe muri aba bombi bigatuma basoza iminota 90 nta gitego na kimwe babonye.
Rayon Sports iritegura umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona aho izaba yakiriye Rutsiro FC ku wa Kane w’iki Cyumweru kuri Kigali Pelé Stadium.



UMUSEKE.RW