Amb. Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.
Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Loni i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gicurasi 2025.
Martin Ngoga yavuze ko yakiriye neza inshingano yahawe, anizeza kuzikora mu buryo buteza imbere ibitekerezo bihuriweho.
Amb. Ngoga yaboneyeho no gushyikiriza Guterres indamutso za Perezida Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Mbazaniye indamutso za Perezida, Leta ndetse n’Abanyarwanda. Mfashe iyi nshingano mfite ubushake bwo gukorana namwe n’abandi bose bari mu muryango wa Loni no gukorana mu buryo bwubaka mu gushyira imbere ibitekerezo duhuriyeho.”
Martin Ngoga yari aherutse gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 75 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), yabereye i Asunción muri Paraguay.
Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri Loni na Ambasaderi Rwamucyo Ernest, wasoje inshingano ze muri Werurwe 2025. Ni nyuma y’umwaka n’amezi ane ayobora ubutumwa bw’u Rwanda muri uyu muryango mpuzamahanga.
Intumwa ihoraho y’u Rwanda muri Loni ifite inshingano zo guhagararira inyungu z’igihugu mu nzego zitandukanye z’uyu muryango, zirimo umutekano, amahoro, iterambere rirambye n’uburenganzira bwa muntu.
Ni umwanya ukomeye kandi w’ingenzi mu rwego rwo kugeza ijwi ry’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga no gutanga umusanzu mu gufata ibyemezo bigira ingaruka ku isi yose.
U Rwanda rusanzwe ari kimwe mu bihugu bigira uruhare rugaragara mu bikorwa bya Loni, cyane cyane mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW