Gen. Mubarakh Muganga yahaye agahimbazamusyi Amavubi y’Abangavu U20

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Nyuma yo gusezerera Zimbabwe mu Cyiciro cy’ibanze cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yahaye agahimbazamusyi ikipe y’Igihugu y’u Rwanda batarengeje imyaka 20.

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo aba bangavu b’u Rwanda bakinnye na Zimbabwe mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 cy’Abangavu batarengeje imyaka 20.

Ni umukino warangiye amakipe yombi 0-0, bituma u Rwanda rukomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Nyuma y’ibyishimo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yahaye agahimbazamusyi ka miliyoni 1 Frw, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abangavu yasezereye iya Zimbabwe muri iri jonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 20.

U Rwanda ruzahura na Nigeria muri Nzeri uyu mwaka mu ijonjora rya Kabiri.

Abangavu b’u Rwanda batarengeje imyaka 20 batanze ibyishimo
Umukino warangiye ari 0-0
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yashimiye aba bangavu abagenera agahimbazamusyi
Byari ibyishimo kuri Kigali Pelé Stadium
Abari bahari bose bari mu byishimo

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi