Hari abajugunywe mu musarani ari bazima-Ubuhamya bushaririye bwa Mukandutiye

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mukandutiye yatanze ubuhamye bw'ibyabereye ku Ibambiro

NYANZA: Mukandutiye Immaculée, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatanze ubuhamya ko mu bagore n’abana biciwe ku Ibambiro hari abajugunywe mu musarane bakiri bazima.

Ni ubuhamya yatanze ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe ku Ibambiro, mu murenge wa Kibirizi, mu karere ka Nyanza.

Mukandutiye avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahungiye ku Ibambiro agasanga abagore n’abana bari bahahungiye, birunze mu rusengero rwa ADEPR.

Avuga ko bukeye bwaho, Interahamwe zatangiye kubasurasura, zibasaba kujya gushaka ibyo guteka. Bamwe mu babyeyi baragiye barabishaka, barabizana, barabiteka baranabirya.

Hashize iminsi, Mukandutiye avuga ko haje igitero cyari kiyobowe n’uwitwa Rugwizangoga, maze baka amafaranga, abo babyeyi bababwira ko ntayo bafite.

Umwe muri abo babyeyi abwira icyo gitero ati: “Ubwo se igihe ayo mafaranga nayatangiye, yaba akiriho ubundi?”

Mukandutiye akomeza avuga ko izo nterahamwe zababwiye ko ziza kubatwara, gusa intego yari ukubica, kuko zabonaga bamaze kwiyegeranya.

Avuga ko abagore n’abana bari ku Ibambiro bizezwa ko batari bwicwe, nyamara umugambi wari uwo kubarimbura begeranyijwe.

Mukandutiye avuga ko bukeye izo nterahamwe zagarutse zibasanga muri urwo rusengero, we abasha gucika asesera mu bihuru.

Avuga ko aho yari yihishe, yirebeye n’amaso ye uko abo babyeyi n’abana bambitswe ubusa, abana bagashyirwa ukwabo, ababyeyi ukwabo, maze bagategekwa kwicukurira imyobo.

Umwe muri abo babyeyi ngo yahise abwira icyo gitero ati: “Turinda twicurira se, mwatwishe tukabanukira.”

Umwe mu nterahamwe ngo yahise yibuka ko hafi y’urwo rusengero hari umusarani babica bakabajugunyamo.

Mukandutiye akomeza avuga ko izo nterahamwe zari zazanye umusaza ngo abe urugero rw’uko Umututsi asa, gusa ni we zabanje kwica, zimujugunya mu masarani zivuga ko zivanyeho umwaku w’abagore n’abana kugira ngo utazabasama.

Mu buhamya bwe akomeza avuga ko interahamwe zajyanaga abantu batanu cyangwa icumi ku masarani zabambitse ubusa maze bakabakubitira rimwe, abo bagore n’abana bagahita babajugunywa mu musarani.

Ati: “Babajugunyagamo batarapfa, kuko barakubitaga ariko ntibahwanye, bagahita babajugunya mu masarani. Bamaraga kwica itsinda rya mbere, bakazana irindi kugeza babishe bose.”

Mukandutiye Akomeza agira ati: “Urupfu abantu biciwe hano ku Ibambiro ruteye agahinda, no kubisubiramo si ibintu byoroshye. Gusa kuko twarokotse batarabishakaga, tuba tugomba kubivuga.”

Avuga ko, nyuma y’uko Interahamwe zishe abantu, haguye akavura umuntu adashobora no kugamamo. Bigeze ku mugoroba, ava mu gihuru yari yihishemo, asubira ku ivuko iwabo, akomeza kwihishahisha.

Mukandutiye avuga ko, ubwo yabonaga ko nta mutekano agifite, yafashe umwanzuro wo kuva mu Karere ka Nyanza, ahungira mu Karere ka Huye, anyuze mu nzira igoye y’umusaraba.

Avuga ko ageze i Huye, we n’abandi Batutsi bafashwe n’Interahamwe bajyanwa mu ishyamba ngo bazicwe n’inzara n’amacinya, benshi muri bo barahaguye.

Mukandutiye avuga ko Ingabo z’Inkotanyi zabatabaye ku Cyumweru, mu gihe Interahamwe n’abasirikare ba Leta bari bateguye kubica ku wa Kane.

Izo nterahamwe nabo basirikare bacyumva ko Inkotanyi zahasesekaye, barirutse babasiga aho, maze Inkotanyi zibageraho zirabarokora.

Mukandutiye yasoje avuga ko yanyuze mu nzira igoye, ashimira Imana yabarinze ikoresheje Inkotanyi zabatabaye, ubu bakaba bariho, ndetse bakanahabwa umwanya wo kwibuka ababo bishwe nabi bazira uko bavutse.

Kugeza ubu, ku Ibambiro ho mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, habarurwa abarenga 400 b’abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego z’Umutekano zahaye icyubahiro abagore n’abana biciwe ku Ibambiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inzego zitandukanye zaje kwibuka ku nshuro ya 31 abagore n’abana biciwe ku Ibambiro
Abaturage baje kwibuka abagore n’abana bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 biciwe ku Ibambiro
Ababyeyi n’abana bahungiye mu rusengero rw’ADEPR ruri ku ibambiro baza no kuhicirwa
Mukandutiye yatanze ubuhamye bw’ibyabereye ku Ibambiro

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza

Yisangize abandi