I Vatican harabera umuhango wo gutora Papa

Yanditswe na TUYISHIMIRE RAYMOND
Abakaridinale 133 batatora Papa kuva kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, ku mugoroba, munsi y’igisenge cya Shapeli Sistine ya Michelangelo, abakaridinali 133 baratangira gutora papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika.

Uyu munsi uratangirana na misa ya saa 10:00 (ku isaha ya Vatican ari nayo ya  Kigali) ibera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Iyo misa, ica kuri televiziyo, iraba iyobowe na Giovanni Battista Re, kardinali ukuriye abandi ari na we wayoboye umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Nyuma ya saa sita, imirongo ya telefone mu gace ka Vatican irakurwaho kugira ngo bitume abari muri ‘conclave’ badashobora kuvugana n’abari hanze.

Ahagana saa 16:15, ba bakardinali 133 batora barahurira muri Shapeli ya Pauline berekeze kuri Shapeli ya Sistine.

Muri uwo mwanya baraba baririmba indirimbo y’Ikilatini yitwa ‘Veni Creator Spiritus’, bisobanuye ‘Ngwino Roho Mutagatifu Muremyi’,yo guhamagara Roho Mutagatifu, ufatwa nk’uyobora kandi ufasha aba ba kardinali gutora Papa mushya.

Nibagera muri Shapeli ya Sistine, buri wese aratambuka ashyire ukuboko kumwe kuri Bibiliya, maze arahire indahiro yo mu ibanga ibabuza kutigera bamena ibanga ry’uburyo Papa mushya yatowe.

Uwa nyuma namara kurahira, harakurikiraho akanya bwite ko gutekereza (meditation) indi mihango ijyana no gutora ikomeze.

Gutora Papa bikorwa gute ?

Mu gihe cyo gutora, buri mu Karidinali yandika izina ry’umukandida yatoranyije, akazinga urupapuro ruriho izina rye, akarishyira mu nkongoro nini iba iri kuri alitari. Aba Bakaridinali kandi bavuga isengesho bambaza Yezu Kristu nk’umuhamya ndetse n’umucamanza wabo.

Kugira ngo Papa atorwe, agomba kubona nibura amajwi angana na bibiri bya gatatu (2/3).

Iyo ntawe ubonye amajwi ahagije, amatora arahagarara Abakaridinali bagasenga nyuma bakayasubukura kugeza igihe Papa abonekeye. Ibi bishobora kumara iminsi, ibyumweru, ukwezi cyangwa se imyaka.

Buri tora rikozwe iyo nta muntu ugize amajwi angana na 2/3, udupapuro Abakaridinali batoreyeho baraducagagura bakatuvanga n’amarangi y’umukara bakadutwika hanyuma mu cyumba batoreyemo hakazamukira umwotsi w’umukara bigaragaza ko nta Papa uraboneka.

Muri icyo gihe cyo gutora Papa, ku mbuga ya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero haba hari imbaga y’Abakirisitu Gatolika bategereje kumenya Papa mushya ugiye kuyobora Kiliziya.

Buri munsi hakorwa amatora inshuro enye, abiri aba mu gitondo andi abiri akaba nyuma ya saa sita. Hashobora kuba amatora inshuro runaka kugeza igihe umwe mu bakaridinali abonye 2/3 by’amajwi kugira ngo atsinde.

Iyo abakaridinali bakoze amatora inshuro zigera kuri 33 zose nta Papa mushya uraboneka, bahita bafata abakandida babiri bagize amajwi menshi kurusha abandi maze hagakorwa andi matora, ugize amajwi menshi muri abo bombi akaba ari we uba Papa.

Iyo umwe muri abo bombi amaze kubona amajwi asabwa, uyoboye inama y’Abakaridinali, amubaza ibibazo bibiri birimo kuba yemera itorwa ryakozwe n’amazina azitwa mu gihe azaba yatowe.

Iyo abyemeye ahita aba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi maze bagafata za mpapuro batoreyeho bakazitwika bazivanze n’amarangi y’umweru maze mu cyumba batoreyemo hakazamuka umwotsi w’umweru bisobanuye ko Papa noneho amaze gutorwa.

Icyo gihe Umuyobozi w’inama y’abakaridinali arasohoka, agahagarara ku ibaraza rya Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, maze akavuga amagambo yo mu Kilatini ngo ’Habemus Papam’ bisobanuye ngo ’Dufite Papa’ agahita atangaza amazina ye asanzwe ndetse n’izina yihitiyemo ry’Abapapa.

Papa umaze gutorwa ahita yambara ikanzu y’umweru na we akaza kuri rya baraza agatanga umugisha ndetse akageza ijambo rye rya mbere ku Bakiristu Gatolika aba agiye kuyobora mu buzima asigaje.

Ameza batoreraho yateguwe muri Shapeli ya Sistine mbere y’uko inama itora izwi nka ‘conclave’ itangira 

UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandi