Inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yaciwe ku isoko

Yanditswe na MUGIRANEZA THIERRY

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyahagaritse ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga yitwa Ubutwenge ikorwa muri tangawizi, kubera ko itujuje ubuziranenge kandi ikorwa mu buryo butemewe.

Mu itangazo ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, Rwanda FDA yatangaje ko inzoga yitwa Ubutwege itujuje ibipimo by’ubuziranenge nk’uko biteganywa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zituruka ku bimera.

Rwanda FDA yasabye abantu guhita bareka kunywa inzoga y’Ubutwenge ikorwa na INEZA Ayurvedic Ltd yo mu Karere ka Musanze, hashingiwe ku Itegeko Nº 003/2018 rishyiraho icyo kigo.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti: ‘Abacuruzi b’inzoga yitwa Ubutwenge mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.’

Rwanda FDA yasabye abaranguza inzoga yitwa Ubutwenge kwakira izizasubizwa n’abacuruzi, bakazigeza ku ruganda ruyikora.

Iti: “Kandi basabwe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’inzoga baranguye ndetse n’izo basubije ku ruganda.”

Uruganda INEZA Ayurvedic Ltd rwategetswe guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwakira no kumena inzoga ruzasubizwa.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE

Yisangize abandi