Kayonza: AHF Rwanda yifatanyije na Leta n’Abanyarwanda bose mu kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Byakorewe mu karere ka Kayonza ku rwibutso rwa Mukarange rushyinguwemo imibiri irenga ibihumbi 10, imibiri myinshi ikaba ari iy’Abatutsi bari barahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Mukarange bakagabwaho ibitero n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, HARELIMANA Jean Damascene, yashimiye Umuryango AHF-Rwanda kubera imikoranire myiza basanzwe bafitanye, abashimira by’umwihariko inkunga bageneye imiryango ine y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje avuga ko ari ingenzi kwigira ku mateka mabi y’ivangura igihugu cyacu cyanyuzemo, avuga ko ryabibwe na politiki mbi yari iriho icyo gihe bikaba n’intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bugingo Richard warokokeye muri Mukarange avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikomere mu mitima ya benshi. Yibukije ko ari inshingano za buri Munyarwanda wese kugira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza, ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura ndetse n’amacakuburi.
Ati “Ndashimira Intore izirusha intabwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.” Richard ati “Ntituzamutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere duharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Umuyobozi w’umuryango AHF-Rwanda Dr Lambert Rangira mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yihanganisha imiryango y’abiciwe ababo, anasaba ko ikivi cyabo cyakomeza kuswa, aho yanashimiye Leta y’u Rwanda yimakaje ubumwe bw’Abanyarwanda.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yavuze ko muri aka karere hakiri imibiri irenga ibihumbi 10 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itari yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yasabye buri muntu wese waba uzi ahari imibiri itari yashyingurwa mu cyunahiro ko yahagaragaza, bityo iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro kuko byafasha abatari babona ababo kubasubiza agaciro bambuwe.
Yakomeje avuga ko izari Komini Rukara, Kayonza, Kabarondo, Muhazi, Kigarama n’agace gato k’iyari Komini Rukira byahujwe bikaba Akarere ka Kayonza habarurwaga Abatutsi basaga ibihumbi 50 benshi barishwe.
Yagaragaje ko jenoside yateguwe igihe kirekire ndetse mu buryo bwa gihanga, akaba ariyo mpamvu hakenewe ubundi buhanga mu gukomeza kubaka igihugu twifuza.
AIDS Healthcare Foundation (AIDS Healthcare Foundation) ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta washingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 1987, wibanda mu gukumira ubwandu bushya, no kwita ku bafite virusi itera SiDA.
Ni umuryango ukorera mu bihugu 48 harimo 14 byo muri Africa birimo n’u Rwanda, aho bafatanya n’uturere 11 binyuze mu bigo nderabuzima 33 n’ibitaro 5.
AHF Rwanda ikoresha abakozi batandukanye harimo abaganga, abaforomo n’abaforomokazi bakaba bashishikarizwa kubungabunga ubuzima no gukomeza indagagaciro yo kurinda ubuzima.


UMUSEKE.RW