Umutoza mukuru wa Manchester City, Pep Guardiola, yavuze ko kimwe mu byo ubuyobozi bwe bwakora ngo abashe kugumana n’iyi kipe ari ukugura abakinnyi bake kugira ngo atazagira abo ashyira muri stade batari ku rutonde rw’abakoreshwa ku mukino.
Ubwo shampiyona y’u Bwongereza yari igeze muri ½ cya yo, ikipe ya Manchester City yagize ibihe bibi birimo gutsindwa cyane, gutakaza abakinnyi bagize imvune ndetse no gucika intege kwa Pep Guardiola uyitoza.
Ibi byatumye uyu mutoza avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’imikino 2024-25, azatandukana na yo akajya gufata ikiruhuko.
Gusa nyuma yo gutsinda AFC Bournemouth ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona ubanziriza uyisoza, Pep yavuze ko mu gihe ubuyobozi bwe bwakumva ibyifuzo bye byo kumugurira abakinnyi bake ariko bose bakoreshwa, ashobora kuhaguma ariko igitandukanye n’icyo, azahitamo kugenda.
Ati “Sinifuza kugira abakinnyi 24,25,26 mu gihe bose bameze neza. Nabwiye ikipe ko ntabyifuza. Ku bw’amahirwe make niba mfite imvune, tuzakoresha bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’abato.”
Yakomeje agira ari “Nabwiye ikipe ko ntifuza urutonde runini. Sinshaka gushyira abakinnyi batanu, batandatu muri stade. Simbishaka. Nzagenda nibatagira abakinnyi bake. Sinzahaguma. Ntibishoboka muri kamere yanjye gushyira abakinnyi muri stade badakina.”
Uyu munya-Espagne ufatwa nk’uwahaye izina rinini Manchester City, ni umwe mu batoza bubashywe ku Isi bitewe n’imikinire y’ikipe aba ari gutoza, ahanini bishingira ku buryo abakinnyi be bagumana umupira.

UMUSEKE.RW